Breaking News

Urukiko Rukuru rwanzuye ko Kalisa Adolphe uzwi nka Camarade akomeza gufungwa by’agateganyo

Urukiko Rukuru rwanzuye ko Kalisa Adolphe uzwi nka Camarade akomeza gufungwa by'agateganyo
Mu Rwanda

Urukiko Rukuru rwa Kigali rwatesheje agaciro i
Ubujurire bwa Kalisa Adolphe uzwi nka Camarade, wahoze ari Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ku cyifuzo cye cyo gufungurwa by’agateganyo akaba yakomeza kuburana mu rubanza aregwamo kunyereza umutungo wa FERWFA ataha mu rugo iwe, gutegeka ko akomeza gufungwa by’agateganyo.

Icyemezo cyasomwe kuri uyu wa 30 Kamena 2026, aho urukiko rwavuze ko ubujurire bwe nta shingiro bufite, bityo icyemezo cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge cyo gukomeza kumufunga by’agateganyo kigakomeza kubahirizwa.

Camarade yari yajuririye icyemezo cy’Urukiko Rwisumbuye nyuma y’uko rwari rwanze ubusabe bwe bwo kurekurwa by’agateganyo.

Yagaragarije Urukiko Rukuru ko afite uburwayi bw’umugongo yari asanganywe mbere yo gufungwa, ndetse ko yari yaratangiye kwivuriza muri Algeria.

Yavuze kandi ko gufungwa bituma atabona ubuvuzi uko bikwiye kuko atemererwa gukoresha ubwishingizi bwe mu kwivuza, anagaragaza ko hari ibibazo byo gutinda kubona ubuvuzi mu igororero.

Yasobanuye ko nyuma yo gufungwa yanagize ibibazo by’impyiko n’umutima, asaba ko yarekurwa kugira ngo akomeze kwivuza.

Ikindi yashingiyeho ni uko yamaze kwishyura amafaranga yose angana na 21.387$ aregwa kunyereza, ayashyira kuri konti ya FERWAFA ku wa 17 Werurwe 2026, avuga ko nyuma azakurikirana abo ashinja kuba baragize uruhare muri ayo mafaranga.

Icyakora, Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko nubwo Kalisa afite uburwayi, amategeko ateganya ko abafungwa bavurirwa mu magororero kandi ko ubuyobozi bw’igororero bukomeje kumwitaho.

Bwanagaragaje ko kuba yarishyuye amafaranga aregwa kunyereza bidakuraho uburyozwacyaha, kuko ashobora no guhanishwa ibindi bihano birimo ihazabu, bityo ibyo ntibiba impamvu yo kurekurwa by’agateganyo.

Nyuma yo gusuzuma impamvu z’impande zombi, Urukiko Rukuru rwemeje ko nta shingiro ryatuma icyemezo cyari cyafashwe n’Urukiko Rwisumbuye gihinduka, rutegeka ko Camarade akomeza gufungwa by’agateganyo kugeza igihe azaburanishirizwa mu mizi.

Kalisa Adolphe akurikiranyweho ibyaha bibiri birimo kunyereza umutungo n’icyaha cyo guhimba, guhindura cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano.

Urubanza mu mizi ruteganyijwe kuba muri Nzeri 2026 mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.

243 0
Usubiza:
pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Contact

KIGALI/NYARUGENGE

+250783046313

+250788251903

info@imirasire.com

Follow Us
Newsletter
amakuru ni uberenganzira bwanyu kuyamenya natwe turasiye hirya no hino kubwanyu

© 2017 - 2026 Imirasire.rw. All Rights Reserved. Design by IMIRASIRE