Urukiko rw’Ikirenga rwanzuye ko ikirego cya Ingabire Victoire ku ngingo ya 106 y’amategeko mpanabyaha nta shingiro gifite

Urukiko rw'Ikirenga rwanzuye ko ikirego cya Ingabire Victoire ku ngingo ya 106 y'amategeko mpanabyaha nta shingiro gifite
news

Urukiko rw’Ikirenga rwemeje ko ingingo ya 106 y’itegeko rigenga imiburanishirize y’imanza nshinjabyaha itanyuranyije n’Itegeko Nshinga, rutegeka ko ikirego cyatanzwe na Ingabire Victoire Umuhoza nta shingiro gifite.

Iki cyemezo cyasomwe kuri uyu wa 27 Werurwe 2026, gishingiye ku rubanza Ingabire yari yarezemo asaba ko iyo ngingo yakurwaho, agaragaza ko inyuranyije n’Itegeko Nshinga kandi ko ari yo yashingiweho mu kumufunga by’agateganyo.

Urukiko rwagaragaje ko mu gusuzuma iki kibazo rwifashishije ingingo eshatu z’ingenzi hagamijwe kureba niba koko iyo ngingo ivugwa inyuranyije n’Itegeko Nshinga.

Ingingo ya 106 isobanura ko urukiko rushobora guhamagaza umuntu ugaragaye mu iburanisha nk’ushobora kuba icyitso cyangwa umufatanyacyaha, kugira ngo atange ibisobanuro ku byo akekwaho. Iyo ibisobanuro bye bitagaragaza ko hari icyaha yakoze, urukiko rukomeza iburanisha rutanongeye kumuhamagaza. Ariko iyo rusanze hari ibimenyetso bishimangira ko ashobora kuba yaragize uruhare mu cyaha, rutegeka Ubushinjacyaha gukora iperereza.

Ingabire yagaragaje ko guhamagarwa muri ubwo buryo bishobora gutuma umuntu atakibona nk’umwere. Icyakora, Urukiko rw’Ikirenga rwatesheje agaciro uwo mwanzuro, ruvuga ko guhamagarwa “bitavuze ko uhamagajwe ahita afatwa nk’umunyacyaha,” ahubwo ari uburyo bwo gushaka ukuri ku byabereye mu iburanisha.

Rwongeyeho ko “Ubushinjacyaha ari bwo bufite inshingano zo gutanga ibimenyetso simusiga,” kandi ko iyo bitabonetse, bigirira inyungu uregwa. Rwibukije kandi ko inzego zose zifite aho zihuriye n’ubutabera zigomba kubahiriza ihame ry’uko umuntu afatwa nk’umwere igihe cyose atarahamwa n’icyaha.

Ku bijyanye n’ivuguruzanya n’ingingo ya 29 y’Itegeko Nshinga, Urukiko rwagaragaje ko guhamagara umuntu ufitanye isano n’urubanza bidahabanye n’iri hame, kuko bitamugira umunyacyaha ahubwo bimuha uburenganzira bwo kwisobanura.

Rwagaragaje kandi ko kuba urukiko rwategeka Ubushinjacyaha gukora iperereza bitagamije kurwivangira mu nshingano zarwo, ahubwo ari uburyo bwo kurushishikariza kuzuza inshingano zarwo mu gushaka ukuri. Rwatsindagirije ko “urukiko rutakora iperereza kandi rutagena uko Ubushinjacyaha bugomba kurikora,” bityo ubwigenge bw’Ubushinjacyaha bukomeza kubahirizwa.

Ku kibazo cy’uko ububasha bw’Urukiko bushobora kubangamira Ubushinjacyaha, Urukiko rw’Ikirenga rwasobanuye ko gutegeka ko hakorwa iperereza ku muntu uvugwa mu iburanisha bidakuraho ububasha bw’Ubushinjacyaha bwo gufata icyemezo cyo kumukurikirana cyangwa kutamukurikirana.

Rwagaragaje ko ukwivanga kwaba gusa mu gihe urukiko rwajya rukora iperereza ubwaryo, ariko ko gutegeka Ubushinjacyaha gukora iperereza biri mu nshingano zarwo zo kugenzura iyubahirizwa ry’ubutabera.

1152 0
Usubiza:
pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Contact

KIGALI/NYARUGENGE

+250783046313

+250788251903

info@imirasire.com

Follow Us
Newsletter
amakuru ni uberenganzira bwanyu kuyamenya natwe turasiye hirya no hino kubwanyu

© 2017 - 2026 Imirasire.rw. All Rights Reserved. Design by IMIRASIRE