Breaking News

Uwera Jean Maurice yasabye Abanyarwanda kwizihiza munsi w’Umuganura birinda ubusinzi n’ibiyobyabwenge

Uwera Jean Maurice yasabye Abanyarwanda kwizihiza munsi w'Umuganura birinda ubusinzi n'ibiyobyabwenge
Mu Rwanda

Mu gihe u Rwanda rwitegura kwizihiza Umunsi Mukuru w’Umuganura uzaba ku wa 7 Kanama 2026, Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Uwera Jean Maurice, yasabye Abanyarwanda kwishimira umusaruro igihugu n’abaturage bamaze kugeraho, ariko anaboneraho kubibutsa ko uwo munsi ugomba kuba umwanya wo kwamagana ubusinzi, ibiyobyabwenge n’izindi ngeso mbi zisenya ubuzima n’iterambere.

Uyu munsi mukuru wizihizwa nk’umunsi w’Ubumwe, Ubusabane no kwishimira umusaruro, uje mu gihe u Rwanda ruri mu rugamba rwo guhashya inzoga zitujuje ubuziranenge, by’umwihariko iza rikeri zizwi nka “Ibyuma”, zimaze guhitana ubuzima bwa benshi no gusigira abandi ubumuga bukomeye.

Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X, Uwera Jean Maurice yifurije Abanyarwanda Umuganura mwiza, abasaba kuwizihiza bazirikana ko ibyiza igihugu cyagezeho bikwiye kurindwa binyuze mu kurwanya ibikorwa bishobora gusubiza inyuma iterambere.

Yagize ati: “Umuganura mwiza. Twiyame ingengabitekerezo y’ubusinzi, ibiyobyabwenge, uburumbo n’ubwomanzi bwose. Itariki 7 Kanama 2026 ni umunsi igihugu cyahaye Abanyarwanda wo kwirizihiza Umuganura, dusangira umusaruro wavuye mu maboko yacu.”

Yakomeje agaragaza ko buri Munyarwanda akwiye kwishimira intambwe igihugu kimaze gutera, ariko ko ibyo bitagomba kurangirira mu byishimo gusa, ahubwo bikajyana no kurinda ibyo bimaze kugerwaho.

Ati: “Nta Munyarwanda n’umwe udakwiye kwishimira ibyiza igihugu cyagezeho kibyigejejeho. Ariko kunezezwa n’umusaruro bisaba kureba icyatuma tudasubira inyuma kuko abakora ni abazima n’abakomeye.”

Uwera yanagaragaje impungenge z’uko igihugu kiri guhura n’ikibazo gikomeye cy’ubusinzi, cyane cyane mu rubyiruko, ndetse n’izindi ngeso zirimo uburumbo, uburaya n’ibikorwa by’iteshagaciro, avuga ko bikwiye kwamaganwa n’inzego zose z’umuryango nyarwanda.

Yagize ati: “Twugarijwe n’ubusinzi mu rubyiruko, uburumbo, uburaya, ukwiyandarika n’ibindi bikorwa by’iteshagaciro, hakabura urugero rw’abakuru ruvuga ngo ni musigeho, nimureke ishyano n’amahano.”

Yongeyeho ko Umuganura ukwiye kuba umwanya wo gufata icyemezo rusange cyo guca ukubiri n’izi ngeso mbi.

Ati: “Umuganura ni utubere umwanya wo guhagurukira rimwe tukamagana aya mahano. Ingeso mbi zitwicira ubuzima mu Rwanda rwa Kanyarwanda. Twese hamwe dufatanyije mu runana rw’imihigo, niduhanike tuti birarambiranye turabisezeye.”

Ubu butumwa buje mu gihe inzego z’ubuzima zikomeje gutanga impuruza ku ngaruka z’inzoga zitujuje ubuziranenge zimaze iminsi zigaragara mu gihugu.

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’Ibiribwa n’Imiti (Rwanda FDA) biherutse gutangaza ko mu mezi atandatu ya mbere y’umwaka wa 2026, abantu 50 bishwe no kunywa inzoga zitujuje ubuziranenge, mu gihe abandi 100 bahumye burundu.

Izi nzego zasobanuye ko izo mpfu n’ubwo bumuga byatewe ahanini n’inzoga z’inkorano zizwi nka “Ibyuma”, zivangwamo ibinyabutabire byica ubuzima birimo metanolo, amatafari n’ifumbire, ibintu byashyize ubuzima bw’Abanyarwanda benshi mu kaga.

63 0
Usubiza:
pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Contact

KIGALI/NYARUGENGE

+250783046313

+250788251903

info@imirasire.com

Follow Us
Newsletter
amakuru ni uberenganzira bwanyu kuyamenya natwe turasiye hirya no hino kubwanyu

© 2017 - 2026 Imirasire.rw. All Rights Reserved. Design by IMIRASIRE