Aya makuru yatangajwe n’Umuyobozi Mukuru wa WHO, Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus, mu muhango wo gutaha ikigo gishya cyita ku barwayi ba Ebola cyubatswe mu Mujyi wa Bunia, umurwa mukuru w’Intara ya Ituri mu Burasirazuba bwa RDC.
Dr. Tedros yavuze ko umurwayi umwe yari amaze gusezererwa mu bitaro ku wa Gatanu, mu gihe abandi bane na bo biteganyijwe ko basezererwa nyuma yo kugaragaza ko bakize.
Yagize ati: “Twishimiye kubona umurwayi wa mbere asezererwa nyuma yo gukira, kandi hari n’abandi bane biteguye gusezererwa mu minsi ya vuba.”]
Aya makuru aratanga icyizere mu rugamba rwo kurwanya Ebola yo mu bwoko bwa Bundibugyo, virusi idafitiwe kugeza ubu urukingo cyangwa umuti byemewe n’inzego z’ubuzima ku rwego mpuzamahanga.
Iki ni cyo cyorezo cya 17 cya Ebola kigaragaye muri RDC, ariko kiratandukanye n’ibyabanje kuko cyatewe na virusi ya Bundibugyo aho kuba Ebola Zaire, yo isanzwe ifitiwe inkingo n’imiti byemewe.
WHO ivuga ko Ebola ya Bundibugyo ishobora guhitana kugeza kuri 50% by’abayanduye, bityo kuba hari abarwayi batanu bamaze gukira bikaba ari intambwe ikomeye mu guhangana n’iki cyorezo.
Nubwo hari iyi ntambwe ishimishije, WHO igaragaza ko urugamba rugikomeje kuko abakozi bo mu rwego rw’ubuzima bagihura n’imbogamizi zirimo ibikoresho bidahagije ndetse n’ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC.
Dr. Tedros yanahamagariye imitwe yitwaje intwaro ikorera muri aka gace guhagarika imirwano by’agateganyo kugira ngo ibikorwa byo gukumira no kuvura Ebola bikomeze gukorwa neza.
Abayobozi b’inzego z’ubuzima bavuga ko gukira kw’aba barwayi batanu gutanga icyizere ko n’ubwo nta rukingo cyangwa umuti byemewe kuri ubu bwoko bwa Ebola, abarwayi bashobora gukira bahabwa ubuvuzi n’ubwitabire bukwiye.

