Home > Amakuru Yose > Amakuru mashya > Mu Rwanda > Nyagatare : Umugabo yiyahuye harakekwa ubusambanyi

Nyagatare : Umugabo yiyahuye harakekwa ubusambanyi

By Ubwanditsi On:8 September
5760
photo

Umugabo wo mu Murenge wa Tabagwe mu Karere ka Nyagatare uherutse gusanga umugore we ari kumuca inyuma, kuri uyu wa Kabiri tariki 07 Nzeri 2021, bamusanze amanitse mu mugozi yapfuye aho bikekwa ko yiyahuye.

Uyu mugabo w’imyaka 55 y’amavuko, bamusanze amanitse mu mugozi mu gikoni cyo mu rugo iwe mu mudugudu wa Nyakigando akagari ka Shonga, Umurenge wa Tabagwe mu Karere ka Nyagatare.

Aganira n’itangazamakuru, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge Tabagwe Munyangabo Celestin, avuga ko hataramenyekana impamvu yamuteye kwiyahura kuko nta makimbirane yari afitanye n’umugore we.

Ati “Turacyashakisha impamvu yamuteye kwiyahura kuko nta makimbirane azwi yari afitanye n’umugore we ndetse n’abana.”

Gusa bamwe mu baturage bavuze ko hashize iminsi umugabo afatiye umugore we mu busambanyi ari na byo bakeka ko ariyo ntandaro yo kwiyahura.

Umwe yagize ati “Hashize icyumweru umugabo afashe umugore we asambana guhera ubwo ntiyongeye kurya yiyicishije inzara kuburyo ataryaga. Urebye niyo mpamvu yiyahuye.”

Uyu muturage utifuje ko amazina ye atangazwa avuga ko babajwe cyane n’urupfu rwa nyakwigendera kuko yari umukirisitu cyane kandi akaba ari umuntu wajyaga inama cyane.
Umubiri wa Nyakwigendera wahise ujyanwa ku bitaro bya Nyagatare kugira ngo upimwe.

Nkindi Alpha

Make A Comment

Izindi Nkuru Wasoma