Mbere yo gucakirana na Rayon Sports, APR FC yatangaje ko hari abakinnyi bayo bavunitse bamwe bati “ni ikinyoma”
On:10 May
Mu gihe amakipe arimo yitegura imikino ibanza ya 1/2 mu gikombe cy’Amahoro ikinwa kuri uyu wa Gatatu ndetse no ku wa Kane, aho umukino witezwe cyane uzahuza Rayon Sports na APR FC, ikipe ya APR FC yatangaje ko abakinnyi hafi ya bose bari gukora imyitozo usibye abakinnyi barimo Manishimwe Djabel na Ruboneka Jean Bosco bitewe n’ibibazo by’imvune, gusa benshi mu bakurikirana iby’umupira w’amaguru mu Rwanda, bakomeje kuvuga ko ibi ari ibinyoma kuko bitari ubwa mbere iyi kipe itangaje ko abakinnyi bayo bavunitse nyuma bikaza kugaragara ko yabeshyaga.