Mu gihe kuri uyu wa 1 Kanama 2025 u Rwanda rwizihiza umunsi mukuru w’Umuganura, bamwe mu baturage bo mu Karere ka Gakenke, Umurenge wa Muhondo, Akagari ka Huro, ahari “Ivubiro rya Huro” hakaba ari naho haturukaga imbuto zagemurwaga i Bwami zikifashishwa mu kwizihiza Umuganura, barasaba ko aha hantu hagize umwihariko w’amateka y’umuco w’Abanyarwanda hagezwa ibikorwa remezo bibafasha gukurura ba mukerarugendo kugira ngo babashe kubyaza umusaruro aha hantu.
Ibi ni ibyagarutsweho kuri uyu wa 31 Nyakanga 2025, ubwo Inteko y’Umuco, ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’abandi barimo n’itsinda ry’abanyamakuru basuye aka gace ka Huro ahari Ivubiro, mu rwego rwo kugera ahari amateka yihariye y’Umuganura mu Rwanda.
Aba baturege bagargaza ko bakeneye ibikorwa remezo birimo umuhanda ndetse n’inzu ndangamurage yashyirwa ahari Ivubiro, ibi ngo byabafasha kureshya ba mukerarugendo baza ku gicumbi cy’amateka y’Umuganura mu Rwanda, bikabasigira amadevize.
Uyu ni Mudahinyuka Pahulini, agira ati: “Hano i Huro kuva kera ni ho hari igicumbi cy’Umuganura,… iri vubiro ryagiyeho kugira ngo bajye bapima igihe barebe ko igihe cyo kubiba kigeze… rero icyo dusaba Leta ni uko yadufasha ikaba yashyira nk’aha hantu inzu cyangwa inyubako igaragara yaba nk’inzu ndangamateka, ku buryo hajya haza abantu baje kuhasura kagasiga bishyuye. Ikindi ni uko badukorera umuhanda mwiza uhagera, ku buryo abaza kuhasura bahagera ku buryo bworoshye.”
Mugenzi we witwa Mukamana yagize ati: "Nyine bazatuzanire umuhanda, na hariya ku Ivubiro bahubake, abazungu bajye baza kuhasura badusigire amafaranga."
Ku bijyanye n’ibyifuzo by’aba baturage, Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Mukandayisenga Vestine, yavuze ko hari gahunda yo gutunganya neza aho hari Ivubiro ry’i Huro, ndetse bagakora umuhanda uhanyura ukagera i Ruli.
Yagize ati: "Nk’uko mwabibonye, hariya hari Ivubiro ariko ngira ngo mukurikije n’ubutaka ririho ni buto, n’ahantu twateye ibyapa ni mu murima w’umuturage. Rero turi muri gahunda y’uko tuzabarira uriya muturage ku buryo twakwagura cyangwa tukamugurira ubutaka nk’Akarere, tuzamuha ingurane ikwiye, hanyuma tukazahashyira uruzitiro. Turafatanya kandi n’abafatanyabikorwa ku buryo tuzahubaka inzu ntoya ishobora kujyamo ariya mateka, nk’uko mwagiye mubibona, abasaza ni bakuru, ejo n’ejobundi bazaba batagihari, ariko dushobora gushyiramo n’amashusho yabo (video) barimo gusobanura ayo mateka."
Yakomeje agira ati: "Ikigendanye rero n’umuhanda nacyo mwari mukomojeho, nk’uko mwabibonye n’ubundi kuva ku Kirenge kugera hano, no mu muhanda munini ntabwo umeze neza, harimo n’ibiraro bitameze neza, ariko muri gahunda nini ni uko hazashyirwamo kaburimbo."
Intebe y’Inteko yungirije mu Nteko y’Umuco, Bwana Uwiringiyimana Jean Claude, yagaragaje ko ahantu nyaburanga hose hari indangamurage z’umuco nyarwanda hagomba gushyirwa ibimenyetso ndetse n’ibikorwa remezo bifasha abahaturiye kugira ibikorwa by’ubukerarugendo bishobora kubabyarira inyungu, ibi bikaba bigendeye ku biteganywa n’amategeko y’u Rwanda.
Yagize ati: "Nk’uko mubizi rero, ahantu ndangamurage ni ibice bifite agaciro gakomeye cyane ku bijyanye n’amateka y’igihugu ndetse n’umuco, bikaba rero ari ngombwa kuhabungabunga by’umwihariko […] kubungabunga ahantu ndangamurage ni uko ari umutungo ukomeye w’igihugu, ni umutungo dukwiriye guhererekanya ibisekuru ku bisekuru […] gushyiraho ibyapa rero ni byiza kugira ngo murinde aho hantu, abantu babagane. Ni ku bufatanye, twe by’umwihariko nk’Inteko y’Umuco twiyemeje ko aho hantu hari ku rutonde, twakora ku buryo dufatanyije n’uturere twahashyira ibyo byapa."
I Huro hari umurwa w’ab anyamihango b’Umuganura bitwaga Abiru bo kwa Myaka, bakaba ari nabo bategekaga uyu musozi. Hahurizwaga imyaka ikoherezwa ibwami qukoreshwa mu muhango w’Umuganura. Iyo ni yo mvano y’imvugo yogeye mu Rwanda igira iti: "Ihuriro ni i Huro".
Kimwe mu bimenyetso by’amateka bikigaragara i Huro ni ivubiro ryahashyizwe n’umuvubyi witwaga Minyaruko ya Nyamikenke wari umwami wu Busigi mu kinyejana kinyejana cya 16, abisabwe n’Umwami Ruganzu II Ndori.
Iri vubiro ryifashishwaga n’Abiru b’abahinzi bo kwa Myaka bakarikoresha bapima imvura, bashaka kumenya niba izagwira igihe cyangwa izatinda. lyo bamenyaga ko izatinda bihutiraga kuyivubisha kugira ngo badatinda kubiba imbuto zizera imyaka yo gukoresha mu muhango w’Umuganura.
Inteko y’Umuco ivuga ko mu gihugu hose hari ahantu ndangamurage hagera kuri 530, bikaba bigaragaza uko hakenewe imbaraga nyinshi mu kuhabungabunga no kuhabyaza umusaruro binyuze mu bukerarugendo bushingiye ku muco.
© 2017 - 2026 Imirasire.rw. All Rights Reserved. Design by IMIRASIRE