Umuganura 2025: Abanyarwanda barasabwa kuwizihiza bategurira hamwe ibikorwa by’ejo hazaza
Amateka n’umuco 31 July 2025

Mu gihe u Rwanda rwitegura kwizihiza Umuganura wa 2025, Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) ibinyujije mu Nteko y’Umuco irasaba Abanyarwanda bose kugira uruhare mu birori by’uyu mwaka, bitabira gusangira ibyishimo by’ibyagezweho ariko banatekereza ku rugendo ruganisha ku kwigira n’ubumwe birambye.

Umuganura wa 2025 uzizihirizwa ku rwego rw’Igihugu mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru, tariki ya 1 Kanama 2025, mu gihe n’abandi bose bazawizihiza ku rwego rw’Intara, Akarere, Umudugudu, Umuryango, mu mahanga no mu rwego rw’abikorera.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti: "Umuganura, isoko y’ubumwe n’ishingiro ryo kwigira."

Iyi nsanganyamatsiko ishimangira ko kwizihiza Umuganura atari ukurambika ibyo umuntu yagezeho gusa, ahubwo ari igihe cyo kwiyemeza kuzakora ibirenzeho no gutegura ahazaza hashyize hamwe.

Amateka agaragaza ko Umuganura wari umwe mu mihango y’ingenzi y’ubwiru ku ngoma ya cyami, ugakorerwa Umwami cyangwa Umugabekazi mu rwego rwo gushimira Imana umusaruro w’ubuhinzi n’imigisha y’igihugu.

Wabaye inkingi ikomeye mu kubaka ubumwe no gusigasira umuco. Gusa mu 1925 abakoroni barawuhagaritse, bawufata nk’igikoresho cy’ubutegetsi n’ukwemera kwa Kinyarwanda.

Nyuma y’imyaka irenga 80, Leta y’Ubumwe yemeje kugarura Umuganura mu 2011, ugirwa umunsi w’ikirenga wo kwishimira ibyiza igihugu kigezeho, ariko cyane cyane ukaba n’umwanya wo kureba imbere, tuganira ku ntego zifatika zigamije iterambere rirambye.

Ni muri urwo rwego Abanyarwanda basabwa kuzawizihiza ku buryo bwagutse, haba mu ngo, mu midugudu, mu mashuri, mu bigo byigenga, n’ahandi hose hahurira abantu.
Kwizihiza Umuganura 2025 bigomba kuba n’umwanya wo kuganira ku byo twifuza kugeraho nk’igihugu: guhanga imirimo, guteza imbere ubuhinzi, guharanira uburezi bufite ireme, kurwanya igwingira n’ubukene, no gukomeza guharanira ubumwe n’agaciro k’Abanyarwanda.

Uretse Musanze yahiswemo kwakira ibirori ku rwego rw’Igihugu kuko kuva Umuganura wasubizwaho iteka nta birori birahabera, izindi Ntara nazo zizahitamo Akarere kazakira ibirori, mu gihe ku rwego rw’Akarere na ho abatuye bazahurira hamwe bagasabana, baganire ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka.

No ku rwego rw’umuryango, buri rugo rurakangurirwa gufata umwanya wo gusangira ibyishimo, gusubiza amaso ku byo bagezeho no kwiyemeza ibikorwa bigamije iterambere mu mwaka utaha.

Abanyarwanda baba mu mahanga bazawizihiza mu bihugu batuyemo, batoranya umunsi ubabereye mu kwezi kwa Kanama.

Mu bikorera, nabo basabwa kwizihiza Umuganura mu bigo byabo, bishimira uruhare bagira mu guteza imbere ubukungu bw’igihugu, banaganira ku mahirwe n’inzira zo gukomeza kugira uruhare mu iterambere ry’Abanyarwanda.

Kwizihiza Umuganura 2025 si ibirori gusa; ni igikorwa cy’ubumwe, cyo kureba aho tugeze no gukorera hamwe ejo hazaza. Ni umwanya wo kuvuga tuti "Twakoze neza, ariko dufite byinshi dukwiye kongera gukora neza kurushaho."

2376 123

Leave a comment

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Shakira Aha

Advertisement

izindi nkuru

AUDIO

like you by kevin kade,syn and devis d
Contact

KIGALI/NYARUGENGE

+250783046313

+250788251903

info@imirasire.com

Follow Us
Newsletter
amakuru ni uberenganzira bwanyu kuyamenya natwe turasiye hirya no hino kubwanyu

© 2017 - 2026 Imirasire.rw. All Rights Reserved. Design by IMIRASIRE