Abakinnyi ba Rayon Sports banze gukora imyitozo kubera ibirarane by’imishahara y’amezi abiri
Imikino 31 January 2026

Abakinnyi ba Rayon Sports banze kwitabira imyitozo yo kuri uyu wa Gatandatu yari kubera mu Nzove, mu rwego rwo kugaragaza ko batishimiye ibirarane by’imishahara y’amezi abiri iyi kipe ibafitiye.

Aya makuru aje nyuma y’uko Gikundiro iheruka mu kibuga ku wa Kane, aho yatsinzwe na Police FC igitego 1-0 mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Intwari, igisubizo cyakomeje kongera igitutu ku miterere y’iyi kipe.

Abakinnyi bavuga ko bafashe icyemezo cyo guhagarika imyitozo nyuma y’uko ubuyobozi butubahirije isezerano ryari ryatanze ryo kubishyura umushahara w’Ukuboza ku wa Gatatu ushize.

Amakuru yizewe avuga ko ubu ibirarane bimaze kuba amezi abiri, arimo Ukuboza na Mutarama, kuko itariki ya nyuma y’uku kwezi kwa kabiri yamaze kugerwaho.

Rayon Sports yaherukaga guhemba abakinnyi bayo mu mpera z’Ukuboza, mbere ya Noheli, ibaha umushahara w’Ukushyingo kugira ngo babone uko bizihiza iminsi mikuru isoza umwaka.

Icyo gihe, abatoza n’abandi bakozi b’iyi kipe ntibahawe amafaranga yabo, basabwa kwihangana kuko bari kubishyurwa mu gihe cyari gukurikiraho.

Iki kibazo cy’imishahara gishobora kugira ingaruka ku myiteguro ya Rayon Sports, dore ko ifite umukino ukomeye uteganyijwe ku wa Kane, tariki ya 5 Gashyantare 2026, aho izakira AS Kigali mu mukino w’Umunsi wa 18 wa Shampiyona y’u Rwanda.

Kugeza ubu, iyi kipe yambara ubururu n’umweru iri ku mwanya wa cyenda n’amanota 26, imaze gukina imikino 17. Irushwa amanota icyenda na Al-Hilal SC iyoboye urutonde, mu gihe yo ifite n’ibirarane by’imikino ibiri itarakina.

Abakunzi ba Rayon Sports bakomeje kwibaza uko ubuyobozi buzacyemura iki kibazo byihuse, kugira ngo habeho gutuza mu bakinnyi no kongera imbaraga mu rugamba rwo gushaka imyanya myiza ku rutonde rwa shampiyona, ndetse no kwitwara neza mu mikino iri imbere.

153 123

Leave a comment

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Shakira Aha

Advertisement

izindi nkuru

AUDIO

like you by kevin kade,syn and devis d
Contact

KIGALI/NYARUGENGE

+250783046313

+250788251903

info@imirasire.com

Follow Us
Newsletter
amakuru ni uberenganzira bwanyu kuyamenya natwe turasiye hirya no hino kubwanyu

© 2017 - 2026 Imirasire.rw. All Rights Reserved. Design by IMIRASIRE