AS Kigali yihambiriye kuri Police FC iyikuraho amanota atatu
Imikino 8 February 2026

AS Kigali yitwaye neza itsinda Police FC igitego 1-0, iyambura amanota atatu mu mukino w’umunsi wa 19 wa Shampiyona y’u Rwanda wabereye kuri Kigali Pelé Stadium kuri iki Cyumweru.

Uyu mukino wari uhanzwe amaso na benshi cyane kuko gutsinda kwa Police FC byari gushyira ku gitutu APR FC iri ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona.

Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa, nta ruhande rubashije kurema uburyo bufatika bwabyara igitego.

Gusa AS Kigali yagarukanye imbaraga mu gice cya kabiri, bituma ku munota wa 47 rutahizamu Sunday Inemesit atsinda igitego rukumbi cyatandukanyije impande zombi.

Nyuma yo kubona igitego, abakinnyi b’iyi kipe ya AS Kigali itozwa na Mbarushimana Shaban bakinnye bashaka kugicunga, bashyira imbaraga mu bwugarizi ariko banagerageza gusatira binyuze mu mipira yihuta.

Police FC itozwa na Ben Moussa ntiyicaye ubusa, yakoze impinduka igamije kongera imbaraga mu busatirizi, akuramo Kwitonda Alain ‘Bacca’ na Richard Kilongoz, ashyiramo Manishimwe Djabel na Okerie Ekeson kugira ngo ashake igitego cyo kwishyura.

Icyakora, ubwugarizi bwa AS Kigali burimo Mitima Isaac na Franklin Onyeabor bwakomeje guhagarara neza, mu gihe umunyezamu Ndikuriyo Patient yakuyemo imipira ikomeye, bituma iminota 90 irangira Police FC itabashije kwishyura.

Aya manota atatu AS Kigali ikuye kuri Police FC ni ingenzi mu rugamba rwo kuzamuka ku rutonde, kuko yahise igira amanota 19 iguma ku mwanya wa 14, mu gihe Police FC yagumanye umwanya wa gatatu n’amanota 34.

Indi mikino yabaye ku munsi wa 19:

Kiyovu Sports 3-1 Mukura VS

Bugesera FC 2-2 APR FC

AS Muhanga 1-1 Gasogi United

Gicumbi FC 1-1 Amagaju FC

Marines FC 1-1 Al Merrikh SC

Gorilla FC 2-1 Rutsiro FC

Etincelles FC 1-0 Musanze FC

108 123

Leave a comment

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Shakira Aha

Advertisement

izindi nkuru

AUDIO

like you by kevin kade,syn and devis d
Contact

KIGALI/NYARUGENGE

+250783046313

+250788251903

info@imirasire.com

Follow Us
Newsletter
amakuru ni uberenganzira bwanyu kuyamenya natwe turasiye hirya no hino kubwanyu

© 2017 - 2026 Imirasire.rw. All Rights Reserved. Design by IMIRASIRE