Bugesera FC yitwaye neza imbere y’abafana bayo, yitendeka kuri APR FC banganya ibitego 2-2 mu mukino w’Umunsi wa 19 wa Shampiyona y’u Rwanda wabereye kuri Stade ya Bugesera, urangwa n’ishyaka n’imbaraga ku mpande zombi, aho Bugesera FC yabashije guhagarika iyi kipe y’ingabo iyoboye urutonde, bagabana amanota.
Umukino ugitangira ku munota wa gatatu gusa, Djibril Ouattara yazamukanye umupira awuha Mamadou Sy wahise atsinda igitego cya mbere, bituma APR FC itangira igaragaza inyota yo gutahana amanota yose.
Nubwo byasaga n’aho igiye kwiharira umukino hakiri kare, Bugesera FC ntiyacitse intege kuko yakomeje gukina umukino ufunguye ishaka uburyo bwo kwishyura, ndetse biza kuyihira ku munota wa 20, Umar Abba ayitsindira igitego cyiza cyo kwishyura ku ishoti rikomeye yateye ari inyuma y’urubuga rw’amahina.
Iki gitego cyazamuye morale y’abakinnyi ba Bugesera FC, batangira gukina bafite icyizere kurushaho.
APR FC yongeye gusatira ishaka kongera kuyobora, maze ku munota wa 42 Ruboneka Jean Bosco atera coup-franc nziza yavuyemo igitego cyatsinzwe na Djibril Ouattara ku mutwe, igice cya mbere kirangira iyoboye n’ibitego 2 kuri 1 cya Bugesera FC.
Igice cya kabiri cyatangiranye imbaraga ku ruhande rwa Bugesera FC, maze ku munota wa 49 Byishimo Valoi atera ishoti rikomeye, umunyezamu wa APR FC, Ishimwe Pierre ananirwa kuwukuramo biba bibaye ibitego 2-2.
Iki gitego cyahaye Bugesera FC icyizere, itangira gukina yisanzuye mu gihe cyashyize APR FC ku gitutu ishaka igitego cya gatatu cyayihesha intsinzi.
Mu minota yakurikiyeho, APR FC yihariye umupira ishaka igitego cy’intsinzi ariko umunyezamu Ibrahima Dauda Bareli wa Budesera FC ababera ibamba, aho yagiye akuramo imipira ikomeye, harimo uwatewe na Fitina Omborenga. Hari n’umupira wakubise umutambiko w’izamu rya Bugesera FC.
Impinduka zakozwe n’abatoza ku mpande zombi ntizahinduye byinshi, kuko Bugesera FC yakomeje gukina yitonze, yirinda amakosa ashobora gutuma itsindwa.
Iminota y’inyongera yongeweho yarangiye APR FC igishakisha igitego ariko biranga, umukino urangira amakipe agabanye amanota.
Kunganya uyu mukino bifite igisobanuro gikomeye kuri Bugesera FC yabashije kwitwara neza imbere y’ikipe ikomeye muri shampiyona y’u Rwanda, mu gihe APR FC yatakaje amanota abiri y’ingenzi mu rugamba rwo gukomeza gushaka igikombe.
Nubwo bagabanye amanota APR FC yakomeje kuba iya mbere n’amanota 37, mu gihe Bugesera FC yahise igira amanota 21 ku mwanya wa 12.
Mu wundi mukino wabereye i Nyamirambo, Kiyovu Sports yatsinze Mukura VS ibitego 3-1, ikomeza kwitwara neza muri shampiyona.
© 2017 - 2026 Imirasire.rw. All Rights Reserved. Design by IMIRASIRE