Tombola y’imikino ya ½ cy’igikombe cy’Intwari (Heroes Cup) cya 2026 yasize AS Kigali izacakirana na APR FC, mu gihe Police FC izahura na Rayon Sports.
Iyi tombola yabereye ku cyicaro gikuru cy’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ku wa Gatanu tariki ya 23 Mutarama 2026, yitabirwa n’abahagarariye amakipe ane yabonye itike yo gukina iri rushanwa, ari yo APR FC, Rayon Sports, AS Kigali na Police FC.
Aya makipe ni yo yasoreje mu myanya ine ya mbere muri Shampiyona y’umwaka w’imikino wa 2024/25.
Bitandukanye n’uko byari bisanzwe bikorwa mu myaka yashize, aho FERWAFA yagenaga uko amakipe ahura hashingiwe ku myanya yarangijeho, kuri iyi nshuro hifashishijwe tombola.
FERWAFA yashyizeho ingamba zo kwirinda ko amakipe abiri ya mbere ari yo APR FC na Rayon Sports ahurira muri ½, aho buri rimwe ryatomborwaga n’irindi ryari ryasoreje munsi yaryo ku rutonde.
Muri iyo tombola, AS Kigali yasoreje ku mwanya wa gatatu yahise itombora APR FC yabaye iya mbere, mu gihe Police FC yasoreje ku mwanya wa kane yo yatomboye Rayon Sports yabaye iya kabiri.
FERWAFA yanatangaje ko imikino ya ½ izakinwa iminsi ibiri itandukanye kuri Kigali Pelé Stadium, guhera Saa Cyenda z’amanywa.
Ibi byatewe n’ikibazo cya ‘générateur’ ituma kuri ubu hadashoboka kwakira imikino ya nijoro kuri iyo stade.
Umukino wa mbere wa ½ uzahuza AS Kigali na APR FC uteganyijwe ku wa 28 Mutarama 2026, mu gihe uwa kabiri uzahuza Police FC na Rayon Sports uzakinwa ku wa 29 Mutarama 2026.
Amakipe azatsinda iyi mikino ya ½ azahita abona itike yo gukina umukino wa nyuma uzabera muri Stade Amahoro tariki ya 1 Gashyantare 2026.
Uyu mukino wa nyuma uzabanzirizwa n’uw’abagore uzahuza Rayon Sports WFC na Indahangarwa FC.
Mu irushanwa riheruka rya Heroes Cup mu 2025, APR FC mu bagabo na Rayon Sports WFC mu bagore ni bo baryegukanye.
© 2017 - 2026 Imirasire.rw. All Rights Reserved. Design by IMIRASIRE