Rayon Sports yari imaze imikino itanu nta ntsinzi ibona, yatsinze AS Kigali igitego 1-0, mu mukino w’Umunsi wa 18 wa Shampiyona y’u Rwanda, wabereye kuri Kigali Pelé Stadium, kuri uyu wa Kane, tariki ya 5 Gashyantare 2026.
Rayon Sports yatangiye umukino ifite inyota yo gutsinda, igaragaza imbaraga kuva ku munota wa gatatu ubwo Sindi Paul yateye ishoti rikomeye ari mu rubuga rw’amahina, ariko umunyezamu Ndikuriyo Patient awukuramo awushyira muri koruneri.
Gikundiro yakomeje gusatira izamu rya AS Kigali, ishaka igitego cyayigarura mu bihe byiza, mu gihe na AS Kigali yageragezaga gukina umupira wihuta ibifashijwemo na Adama Bagayogo na Sanday Inemesit Akang, ariko amakipe yombi akabura amahirwe afatika.
Igitego rukumbi cyabonetse ku munota wa 36, nyuma ya coup-franc yari itewe na Bayisenge Emery igakubita igiti cy’izamu, Mugisha Didier wari hafi awusongamo atsinda igitego cyashimishije abafana ba Rayon Sports bari bitabiriye uyu mukino.
AS Kigali yagerageje kwishyura mbere y’uko igice cya mbere kirangira ariko biranga, amakipe ajya mu karuhuko Gikundiro iyoboye.
Mu gice cya kabiri, AS Kigali yakoze impinduka ishaka kwishyura, yinjiza Tuyisenge Arsène wazanye imbaraga nshya mu busatirizi. Ku munota wa 48, yahaye umupira mwiza Sanday Inemesit winjiye mu rubuga rw’amahina, ariko umunyezamu Kwizera Olivier awutabara neza.
Rayon Sports na yo yakoze impinduka ku munota wa 60, yinjiza Aziz Bassane wari umaze igihe adakina kubera imvune, agaruka mu kibuga mu gihe cyari gikomeye.
Mu minota yakurikiyeho, AS Kigali yakomeje gusatira ishaka igitego cyo kwishyura, ariko ubwugarizi bwa Rayon Sports burimo Ramazani Tshimanga, Faustin Likau na Bayisenge Emery bukomeza kwitwara neza, mu gihe Kwizera Olivier yakomezaga kugaragaza ubuhanga mu izamu.
Iyi ntsinzi yari itegerejwe cyane yahise ituma Rayon Sports igira amanota 29, izamuka ku mwanya wa gatandatu ku rutonde rwa Shampiyona, yongera gutanga icyizere ku bafana bayo nyuma y’ibihe bitari byoroshye.
Ku rundi ruhande, AS Kigali yakomeje kugorwa n’umusaruro muke, iguma ku mwanya wa 14 n’amanota 16, ikaba imaze gutsindwa imikino 10 muri shampiyona kuva yatangira.
Ku bafana ba Rayon Sports, aya manota atatu si intsinzi isanzwe gusa, ahubwo ni intambwe ikomeye igarura icyizere ko ikipe yabo ishobora kongera guhatanira imyanya myiza mu mikino isigaye ya shampiyona.
© 2017 - 2026 Imirasire.rw. All Rights Reserved. Design by IMIRASIRE