Kiyovu Sports yatangiye imikino yo kwishyura ya Rwanda Premier League (RPL) 2025-2026 igwa miswi na Gorilla FC banganya 0-0, mu mukino w’umunsi wa 18 wabereye kuri Stade Kigali Pelé i Nyamirambo.
Uyu mukino watangiye ku isaha ya saa cyenda n’igice, amakipe yombi awinjiramo ashaka amanota atatu yo gutangiza neza igice cya kabiri cya shampiyona.
Kiyovu Sports ni yo yatangiye igaragaza imbaraga mu gusatira, aho ku munota wa 10 yabonye uburyo bukomeye ku mupira Uwineza René yazamukanye awuhinduye imbere y’izamu, ariko habura uwusongamo urarenga.
Ku munota wa 20, Kiyovu Sports yagize igihombo nyuma y’uko Charif Bayo wari uri kwitwara neza hagati mu kibuga agize imvune agasohorwa ku ngobyi, asimburwa na Nsanzimfura Keddy. Nyuma y’ibi, Gorilla FC yahise izamura umukino wayo, ibona kufura ku munota wa 23 yatewe na Chancelor Meng Ndong, umupira unyura hejuru y’izamu gato.
Gorilla FC yakomeje gusatira ibifashijwemo na Irakoze Darcy na Nduwimana Franck, ariko ba myugariro ba Kiyovu Sports bakomeza kwitwara neza. Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya 0-0.
Mu gice cya kabiri, Kiyovu Sports yakoze impinduka hakiri kare, Bukuru Christopher asimburwa na Mugisha Joseph Rama winjiye agerageza kongerera imbaraga hagati mu kibuga. Ku munota wa 51, Kiyovu yabonye koroneri yatewe neza na Nsanzimfura Keddy, ba myugariro ba Gorilla FC bananirwa kuwukuramo neza, Moïse Sandja Bulaya awuteye ariko ujya inyuma y’izamu.
Gorilla FC na yo yakoze impinduka zigamije kongera imbaraga mu busatirizi, ikuramo Khalifa Traoré ishyiramo Karenzo Alex, nyuma umutoza Kilasa Alain yinjiza Ndikumana Landry. Ibi byatumye Gorilla FC ikomeza kotsa igitutu izamu rya Kiyovu Sports ariko ntiyabona igitego.
Mu minota ya nyuma, umukino wakomeje gukinirwa cyane hagati mu kibuga, amakipe yombi asa n’ayarinda inota rimwe. Iminota 90 n’inyongera eshatu yarangiye nta kipe ibonye igitego.
Uyu mukino utumye Kiyovu Sports itangira imikino yo kwishyura ibonye inota rimwe, mu gihe izakenera kwitwara neza mu mikino itaha niba ishaka kuzamura umwanya ku rutonde rwa shampiyona.
Mu yindi mikino yabaye, Musanze FC yatsinze Gicumbi FC ibitego 3-0, naho Amagaju FC anganya na Marine FC 1-1.
© 2017 - 2026 Imirasire.rw. All Rights Reserved. Design by IMIRASIRE