Mu mukino wari wahinduriwe aho wagombaga kubera, ikipe ya Police FC yegukanye Igikombe cy’Intwali itsinze APR FC kuri penalty 7-6, nyuma yo kunganya 1-1 mu minota 90 y’umukino.
Umukino wari uteganyijwe ku Kigali Pelé Stadium, ariko byaje guhindurwa ukaba wabereye kuri Stade Amahoro.
Amakipe yombi yinjiye mu kibuga acungana cyane, nta na nimwe yari yiteguye kurekura umukino ku buryo bworoshye, ndetse umukino wakomeje mu buryo bwa gisirikare aho abakinnyi bose bari biteguye guhangana ku mupira.
Igice cya mbere cyarangiye nta kipe n’imwe yabashije gutsinda, nubwo amakipe yombi yabonye uburyo bubiri bukomeye bwo kwinjiza igitego.
Mu gice cya kabiri, umukino wakomeje ku muvuduko umwe, ariko ku munota wa 53, William Togui yatsinze igitego cya APR FC ku mupira yahawe na Hakim Kiwanuka. Ku munota wa 61, APR FC yongeye kubona uburyo bwiza bwo gutsinda, ariko umupira wari wagiyeyo Nsabimana Eric awukuramo ku murogo.
Ku munota wa 68, Gakwaya Leonard wa Police FC yatsinze igitego cyo kwishyura APR FC nyuma y’uko umuzamu Ishimwe Pierre yagerageje gufata umupira ariko Nshimiyimana Younus awumukura mu maboko.
Ku munota wa 76, APR FC yashatse gukomeza kuyobora umukino, ariko Onesime yongeye kugaragaza ubuhanga, afata umupira wari utewe na Dauda Yussif.
Ku munota wa 81 kugeza 85, Police FC yihariye umukino, igerageza gutera amashoti abiri ariko ntibyayihira.
Ku munota wa 87, Djibril Oautara yateye umupira ukomeye n’umutwe mu izamu, ariko Onesime yongera kubabera ibamba umuoira awukuramo.
Ku munota wa 90, Mamadou Sy wa APR FC yananiwe gutsinda igitego cyari cyabazwe cyashobiraga kubahesha intsinze kuri uyu mukino.
Mu minota y’inyongera, ku munota wa 90+2, Onesime yongeye gukuramo umupira ukomeye, maze asimburwa na Patience Niyongira, wahise afasha ikipe ye gukuramo za penalite zatewe n’abakinnyi ba APR FC, bituma Police FC yegukana igikombe.
© 2017 - 2026 Imirasire.rw. All Rights Reserved. Design by IMIRASIRE