Ikipe ya Rayon Sports FC yateye intambwe ikomeye mu rwego rwo gukemura ibibazo by’amikoro, nyuma yo gusinyana amasezerano y’ubufatanye n’ikigo cyo muri Tanzania cya Jayrutt Investment Ltd, kizajya kiyitera inkunga irenga ibihumbi 700 by’Amadolari ya Amerika (asaga miliyari 1 Frw) buri mwaka mu gihe cy’imyaka itanu.
Amasezerano hagati ya Rayon Sports na Jayrutt Investment Ltd yashyizweho umukono ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki 5 Gashyantare 2026, aho abagize komite y’inzibacyuho y’iyi kipe bakuriwe na Murenzi Abdallah, bose bitabiriye uyu muhango w’isinywa ry’ubufatanye bw’amateka kuri Gikundiro.
Murenzi Abdallah yavuze ko aya masezerano atandukanye n’andi Rayon Sports yari isanzwe ifitanye n’abaterankunga, kuko yibanda ku bucuruzi bufitiye inyungu impande zombi.
Ati: “Amasezerano twagiranye ni ay’ubucuruzi, atandukanye n’ayo twari tumenyereye y’ubuterankunga. Bafite ubucuruzi bw’ibikoresho bifite aho bihuriye n’umupira w’amaguru. Twasanze dushobora gufatanya. Bazadufasha mu kuduha imyambaro ariko banageze imyambaro ku bakunzi bacu, bagure ibyo bikoresho. Bafite ubunararibonye mu kwegera abanyamuryango bagatanga imisanzu binyuze mu ikoranabuhanga, natwe twari twarabitangiye, baraje ngo dufatanye.”
Murenzi yavuze kandi ko Jayrutt izajya iha iyi kipe ibihumbi 700$ ku mwaka, aho biteze agera kuri miliyari 5,1 Frw mu myaka itanu, ndetse bizeye ko bizakemura ikibazo cy’amikoro.
Ati: “Rayon Sports yahoranaga ibibazo by’amikoro, wenda kubera abafatanyabikorwa badahagije dufite, kuri SKOL hiyongereyeho uyu mufatanyabikorwa mu bucuruzi. Icyizere kirahari, hari ingengo y’imari izatangwa mu buryo bw’amafaranga, igera ku bihumbi 700$ ku mwaka. Kuri Rayon Sports yakoreshaga hafi miliyari 1,5 Frw ku mwaka w’imikino, murumva ko tubashije kugera hejuru ya 70% y’ingengo y’imari twakoreshaga. Haziyongeraho amafaranga twakoreshaga twakuraga ku bibuga n’abafatanyabikorwa, haziyongeraho amafaranga tuzacuruza kuko hari ijanisha tuzabona.”
Yakomeje avuga ko bafite icyizere ko ibibazo byari byarabaye karende muri iyi kipe yambra ubururu n’umweru bigiye kurangira, ndetse kugira ibirarane by’imishahara y’abakinnyi bizaba amateka.
Ati: “Ndahamya ko bya bibazo by’ubukene bw’akarande twari dufite bigiye kurangira, kuko ingengo y’imari tuzajya tuyibona mu byiciro ariko umwaka wose Rayon Sports kongera kugira ibirarane mu mishahara no mu kugura abakinnyi tugiye kubisezera.”
Murenzi Abdallah yongeyeho ko aya masezerano azatangira kubahirizwa muri Nyakanga, ni ukuvuga mu mwaka w’imikino wa 2026/27.
Umuterankunga mukuru Rayon Sports yari isanganywe ni Uruganda rwa SKOL ruyiha miliyoni 24 Frw ku kwezi, imyambaro n’ikibuga cyo kwitorezaho, na yo ikarwambara mu gatuza.
Umuyobozi wa Jayrutty Investment Limited, Joseph Rwegasira, yavuze ko amasezerano bagiranye na Gikundiro atagamije cyane inyungu, ahubwo ari ugushyigikira siporo y’u Rwanda.
Rayon Sports yabaye ikipe ya gatatu yo mu Rwanda igiye gukorana na Jayrutt nyuma ya Gasogi United yahawe ibihumbi 200$ ku mwaka na Kiyovu Sports yahawe ibihumbi 500$ ku mwaka.
Hari amakuru avuga ko nyuma y’aya makipe atatu, hashobora gukurikiraho APR FC yo yajya ihabwa miliyoni 1$ ku mwaka.
Muri Mata 2025, Jayrutty Investment Limited yagiranye amasezerano na Simba SC yo muri Tanzania, aho mu myaka itanu bazakorana kuva 2025 kugeza 2030 basinye amasezerano afite agaciro ka miliyoni 14,4 z’Amadolari.
© 2017 - 2026 Imirasire.rw. All Rights Reserved. Design by IMIRASIRE