Bruce Melodie na The Ben, bitegura gutaramira imbaga y’Abanyarwanda kuri uyu wa 1 Mutarama 2926, mu gitaramo “The Nu-Year Groove” kiza kubera muri BK Arena, batangiriye umwaka wa 2026 mu rusengero, biyegurira Imana.
Bruce Melodie yatangiriye umwaka mu rusengero “Hope For Jesus”, aho yifatanyije n’abakristu mu masengesho no mu kuramya Imana.
Imbere y’iteraniro ry’abakirisitu muri uru rusengero, yaririmbye indirimbo ze zifite ubutumwa bwo guhimbaza Imana zirimo “Urabinyegeza”, “Nzaguha Umugisha” n’izindi, azifatanyije na korali.
Mu magambo ye, Bruce Melodie yagaragaje ibyishimo byo kurangiriza umwaka no gutangirira undi mu nzu y’Imana.
Ati: “Nanjye ndishimye cyane kuba Imana yanyemereye kurangiriza umwaka ndi hano, turi mu rusengero.”
Ku rundi ruhande, The Ben we yatangiriye umwaka mu rusengero rwa Eglise Vivante Rebero, aho yaturiweho umugisha n’abashumba b’iri torero mbere yo kwerekeza ku gitaramo cye cyo ku nshuro ya kabiri cya The Nu-Year Groove.
Uyu muhanzi yavuze ko yari yiyemeje ko umwaka mushya ugomba kumusanga ari mu nzu y’Imana, n’iyo byasaba gutinza urugendo rwe.
Ati: “Nabonye amasaha agiye kumfata ndi kumwe n’inshuti zanjye, mbwira umushoferi nti ‘camera’ zo mu muhanda zose ndazishyura ariko ntugire umuntu uhutaza, umwaka utangire turi mu nzu y’Imana. Turashima Imana.”
The Ben na we yaririmbye indirimbo ze zakunzwe cyane, ndetse n’izindi zisanzwe zikoreshwa mu nsengero, azifatanyije na korali, ibintu byakoze ku mitima y’abari bitabiriye ayo masengesho.
Aba bahanzi bombi biteganyijwe ko bahurira ku rubyiniro rumwe muri BK Arena kuri uyu wa Kane tariki ya 1 Mutarama 2026, mu gitaramo “The Nu-Year Groove”, cyitezweho gususurutsa abakunzi b’umuziki batandukanye.
© 2017 - 2026 Imirasire.rw. All Rights Reserved. Design by IMIRASIRE