Igitaramo umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Israel Mbonyi yari ateganyije gukorera mu Karere ka Rubavu ku wa 1 Mutarama 2026, cyasubitswe habura iminsi itatu ngo kibe, nyuma y’ubusabe bw’abafatanyabikorwa be, basabye ko cyategurwa mu buryo bwagutse kikajyana n’ibitaramo bizenguruka igihugu cyose, nk’uko bitabgazwa n’umwe mu bagiteguraga.
Amakuru aturuka mu itsinda ryari riri gutegura iki gitaramo avuga ko icyemezo cyo kugisubika cyafashwe nyuma y’ibiganiro byimbitse byabaye hagati y’abagiteguraga n’abafatanyabikorwa batandukanye, bagaragaje ko igitaramo kimwe cyonyine kidahagije ugereranyije n’icyerekezo cyari kigamijwe.
Umwe mu bateguraga iki gitaramo yatangaje ko abafatanyabikorwa bagaragaje kenshi ko bakifuza ko iki gikorwa cyahinduka umushinga wagutse w’ibitaramo bizenguruka igihugu.
Yagize ati: "Twari twatekereje gukora igitaramo i Rubavu ariko abafatanyabikorwa bacu badusabye kenshi ko twabihindura bikaba ibitaramo bizenguruka igihugu, kugeza ubu turifuza gukore mu Ntara eshanu z’igihugu. Rero biradusaba kurushaho kwitegura ari nayo mpamvu twimuye amatariki."
Mu itangazo ryashyizwe hanze n’abateguraga iki gitaramo, bamenyesheje abakunzi ba Israel Mbonyi bari bamaze kugura amatike ko bazahamagara bagahabwa amahitamo yo gusubizwa amafaranga yabo cyangwa kugumana amatike bakazayakoresha mu bitaramo bizategurwa mu minsi iri imbere.
Nubwo iki gitaramo cyasubitswe, abategura ibitaramo bya Israel Mbonyi bashimangiye ko intego ari ugutegura ibitaramo bifite ireme, bizagera ku bafana bo mu gihugu hose, aho kuba igitaramo kimwe cyonyine.
Israel Mbonyi yari ateganyije gukorera i Rubavu nyuma yo gukora amateka akomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, ubwo yakoreraga igitaramo gikomeye muri BK Arena ku wa 25 Ukuboza 2025, cyitabiriwe n’abantu benshi kandi kikagenda neza cyane.
© 2017 - 2026 Imirasire.rw. All Rights Reserved. Design by IMIRASIRE