Kivu Beach Festival 2025: Uburyohe ku batuye n’abagana Intara y’Iburengerazuba muri iyi mpeshyi
Imyidagaduro 28 June 2025

Abatuye ndetse n’abagana mu Ntara y’Iburengerazuba muri iyi mpeshyi ya 2025, bagiye kugezwaho uburyohe budasanzwe binyuze mu iserukiramuco ryiswe Kivu Beach Festival 2025, rizarangwa n’imyidagaduro, imurikabikorwa n’ibirori bizenguruka uturere dutanu duhana imbibi n’Ikiyaga cya Kivu.

Ni iserukiramuco riteganyijwe gutangira ku wa 3 Nyakanga 2025 i Rubavu, risozwe ku wa 31 Kanama 2025 mu Karere ka Nyamasheke.

Iri serukiramuco ryateguwe na Yirunga Ltd ku bufatanye n’Intara y’Iburengerazuba n’abikorera bo muri iyi ntara.

Uretse kuba rizasusurutsa Impeshyi binyuze mu ndirimbo, imikino n’ibirori ku mucanga, iri serukiramuco rifite n’intego ndende yo kumenyekanisha ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda), kuzamura ubukerarugendo bushingiye ku Kiyaga cya Kivu no gukangurira abashoramari gushora imari mu turere tw’inkengero z’iki kiyaga.

Yves Iyaremye, Umuyobozi wa Yirunga Ltd

Yves Iyaremye, Umuyobozi wa Yirunga Ltd, mu kiganiro n’itengazamakuru cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Kamena 2025, yavuze ko uyu mwaka iyi Kivu Beach Expo & Festival izaba ifite umwihariko udasanzwe kuko izabera mu turere dutanu: Rubavu, Rutsiro, Karongi, Rusizi na Nyamasheke.

Ati: “Iyi festival ntabwo izaba isanzwe. Tuzerekana ibyiza by’ibiyaga byacu, imico n’impano z’abaturage. Tuzasusurutsa abantu ariko tunamurikire Isi ibyo dushoboye.”

Yakomeje agira ati: “Iki gikorwa kizaba urubuga rwiza rwo gusabana mu mico itandukanye, kwidagadura mu ndirimbo zitandukanye harimo izo mu gihugu cy’abaturanyi, kumurika ibikorerwa by’iwacu no gusangiza amahirwe yo ku kiyaga cya Kivu na bagituriye.”

Biteganyijwe ko Kivu Beach Expo & Festival izatangirira mu Karere ka Rubavu, ku mucanga wa Public Beach kuva ku wa 3 kugeza 12 Nyakanga, ikomereze i Boneza mu Karere ka Rutsiro kuva ku wa 15–20 Nyakanga, nyuma ijye i Karongi 22–27 Nyakanga, Rusizi kugeza ku wa 17 Kanama, ikazasorezwa mu Karere ka Nyamasheke 20–31 Kanama ku isoko rya Tyazo n’umucanga wa Ishara.

Constant Habiyaremye, uyobora Koperative y’ababaji n’abakora ubukorikori ya KIAKA i Rubavu, avuga ko bazitabira bagamije kwerekana ko “Akarere ka Rubavu ndetse n’Intara y’Iburengerazuba bafite ibyiza byinshi n’ibikorwa bifatika kandi bikomeye cyane, by’umwihariko bifitiye igihugu akamaro”.

Ati: “Si ukuza gusa tugamije gucuruza, ahubwo ni ukuvuga tuti ‘dore umutekano dufite, dore ubushobozi bwacu mu bukorikori n’ubukerarugendo.”

Mu bikorwa bizaba birimo imikino y’amaboko ku mucanga nka beach volley, koga, kurushanwa mu mpano z’abahanzi, kumurika ibikorerwa mu Rwanda, kurya ibyokeje ku mucanga n’ibindi byinshi biteganyijwe kujya bitangira kuva saa tatu za mu gitondo kugeza saa yine z’ijoro.

Iyi festival yitezweho gufasha cyane urwego rw’ubukerarugendo bushingiye ku mazi n’umuco, bikazahuriraho n’inyungu z’abaturage b’uturere izabereyemo, abikorera n’abanyabukorikori, ndetse n’abasura u Rwanda muri iyi mpeshyi.

2196 123

Leave a comment

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Shakira Aha

Advertisement

izindi nkuru

AUDIO

like you by kevin kade,syn and devis d
Contact

KIGALI/NYARUGENGE

+250783046313

+250788251903

info@imirasire.com

Follow Us
Newsletter
amakuru ni uberenganzira bwanyu kuyamenya natwe turasiye hirya no hino kubwanyu

© 2017 - 2026 Imirasire.rw. All Rights Reserved. Design by IMIRASIRE