Musabyimana Gloriose wamamaye ku izina rya Gogo yitabye Imana
Imyidagaduro 4 September 2025

Umuhanzikazi Musabyimana Gloriose, wamamaye ku izina rya Gogo mu ndirimbo zo guhimbaza no kuramya Imana, yitabye Imana afite imyaka 36 y’amavuko.

Inkuru y’urupfu rwa Gogo waguye i Kampala muri Uganda yamenyekanye mu gitondo cyo ku wa 4 Nzeri 2025.

Amakuru avuga ko umuhanzikazi Gogo Gloriose yari amaze iminsi arwariye mu bitaro i Kampala, bivugwa ko yari arwaye umutima.

Gogo yari mu gihugu cya Uganda mu bitaramo yari yatumiwemo, biturutse ku rukundo yeretswe n’abakoresha imbuga nkoranyambaga nka YouTube, TikTok n’izindi.

Urupfu rwa Gogo rwemejwe na Bikem wa Yesu, ushinzwe itangazamakuru n’iyamamazabikorwa bye.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga yagize ati: “R.I.P Gogo, mbega inkuru mbi! Mana nkomereza umutima.”

Bikem ni nawe wari waherekeje Gogo muri Uganda mu bitaramo yari yatumiwemo, harimo n’icyabereye mu rusengero rwa Pasiteri Wilson Bugembe.

Uyu muhanzikazi yakunzwe kubera indirimbo ze zirimo ubutumwa bukora ku mitima ya benshi, n’uburyo yari akunze kuvugamo amagambo afite inyigisho.

Indirimbo ye Every day, I Need Blood of Jesus yakunzwe cyane, imufasha kumenyekana n’ikiraro cyo kumvwa kw’izindi ndirimbo ze zirimo Uwo Mwana.

Gogo yavutse mu 1989 i Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba, akaba yari umukristo mu itorero rya Angilikani. Ababyeyi be bombi bitabye Imana akiri muto.

711 123

Leave a comment

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Shakira Aha

Advertisement

izindi nkuru

AUDIO

like you by kevin kade,syn and devis d
Contact

KIGALI/NYARUGENGE

+250783046313

+250788251903

info@imirasire.com

Follow Us
Newsletter
amakuru ni uberenganzira bwanyu kuyamenya natwe turasiye hirya no hino kubwanyu

© 2017 - 2026 Imirasire.rw. All Rights Reserved. Design by IMIRASIRE