Polisi y’u Rwanda yemeje ko Umuhanzikazi Barbara Teta uzwi ku izina rya Babo na Uwayezu Ariel uzwi nka Ariel Wayz bafunze.
Amakuru avuga ko aba bahanzi batawe muri yombi mu ijoro ryo ku wa 5 rishyira ku wa 6 Nzeri 2025 barengeje amasaha y’akabari ubundi baza no gupimwa ibiyobyabwenge ari na byo bakurikiranyweho gukoresha.
Ibi byagize ingaruka ku rugendo Ariel Wayz yari ari kwitegura gukorera muri Kenya aho yari afite ibikorwa bya muzika birimo kuhakorera indirimbo kuko byari byitezwe ko tariki 6 Nzeri 2025 yagombaga kuba yagiye ariko birangira bitabaye.
Umuvugizi wa Polisi, ACP Rutikanga Boniface, yahamije ko aba bombi bafunzwe, gusa ibijyanye n’ibyaha baba bakekwaho yirinze kugira icyo abivugaho, ngo kuko birera Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).
Ati “ Twe icyo dukora ni uburinzi, turabacumbikiye, ariko iki ni ikibazo cya RIB .”
© 2017 - 2026 Imirasire.rw. All Rights Reserved. Design by IMIRASIRE