Abaturage bo mu Murenge wa Boneza n’abandi baturutse hirya no hino mu Karere ka Rutsiro baravuga imyato ku birori bidasanzwe bya Kivu Beach Expo and Festival, aho bemeza bavuga ko byabahaye ibyishimo bidasanzwe, imyidagaduro idasanzwe n’ibihe by’amateka batari barigeze bibonera iwabo.
Iki gikorwa cyateguwe na Sosiyete Yirunga Ltd ifatanyije n’Akarere ka Rutsiro, cyatangijwe ku mugaragaro kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 09 Ukuboza 2025, kikaba cyagaragayemo umwihariko utari usanzwe ugera mu karere ka Rutsiro.
Ibi birori byo kugitangiza ku mugaragaro, byitabiriwe n’abayobozi bo mu nzego zitandukanye, bibera kuri Palega Beach Inn Hotel, iherereye ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu.
Abitabiriye barenga ibihumbi bitanu, barimo n’abaturage bavuye ku Kirwa cya Bugarura, aho kuhagera bisaba kunyura mu nzira y’amazi bakoresheje ubwato gusa.
Abaturage bagaragaje ibyishimo bikomeye cyane ko ari ku nshuro ya mbere umuhanzi Igisupusupu ataramiye mu Karere ka Rutsiro.
Indirimbo z’uyu muhanzi zatumye imbaga y’abantu bari aho basusuruka, barabyina, baririmba, bose bagaragaza ko Bari mu birori bya mbere by’amateka yabereye muri Boneza ku rwego rurenze ibisanzwe.
Abenshi mu bitabiriye bagaragaje ko bishimiye cyane umwihariko w’ibirori byabereye hafi y’amazi, aho ingendo zo mu mazi zagaragaye nk’udushya twatumye abenshi biyumva nk’abari mu bihugu byateye imbere mu bukerarugendo bwo ku nyanja.
Abaturage benshi bavuze ko ibi birori byabahaye ibyishimo batigeze bagira, cyane cyane kuko babashije kunywera no kurira muri hoteli ku nshuro ya mbere.
Bamwe mu baganiriye n’itangazamakuru bavuze ko byabatinyuye, bemeza ko bagiye kujya bisohokera muri hoteli kenshi.
Ibi birori byaranzwe n’umuziki, imbyino, imikino, kumurika ibikorwa bitandukanye by’ubukorikori n’ibikorerwa mu Rwanda, ndetse n’ibiribwa n’ibinyobwa byagabanyijwe ibiciro kugira ngo abaturage bose bishimire umunsi wabo.
Ikigeretse kuri ibyo ibiciro byagabanijwe byatanze ibyishimo byiyongereyeho, aho amahoteli menshi yatangaje yagabanyije ibiciro ku kigero cya 50%, ndetse n’ibiribwa bimwe bigurishwa ku giciro abantu bose bashobora kwigondera.
Yves Iyaremye, Umuyobozi wa Yirunga Ltd, yavuze ko yishimiye cyane uko abaturage bitabiriye, ashimira by’umwihariko ubuyobozi bw’igihugu n’ubw’akarere ku mutekano n’inkunga batanga mu bikorwa bigamije guteza imbere imyidagaduro n’ubukerarugendo.
Yagize ati: “Ibyishimo mboneye hano ntibisanzwe kubera dufite inzira zose zitworohereza, ngiye kujya ntegura ibirori byinshi muri Rutsiro bishimisha abaturage bizana n’inyungu zigera kuri bose.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Kayitesi Dativa, yavuze ko ibi birori byatanze icyizere gishya ku baturage, abizeza ko ibimeze gutya bizajya bibera mu karere kabo kenshi, mu rwego rwo gukomeza kubaha ibyishimo no guteza imbere ubukerarugendo.
Yagize ati: “Ndashima kuba imbaraga twashize mu myiteguro y’igikorwa zatanze umusaruro,Ndashima Yirunga Ltd n’ikipe bakoranye ndashima Igisupusupu cyaduhaye ibyishimo,cyadutayemo ibyishimo natwe turagitamo. Ibi birori ni ubwa mbere tubibonye iwacu bimeze gutya tugiye guharanira ko biba kenshi dufatanyije tunashimira abafatanyabikorwa bacu batadutenguha.”
Kivu Beach Expo and Festival 2025 Edition Rutsiro ikomeje kubera mu Karere ka Rutsiro guhera tariki ya 9 kugeza tariki ya 15 Ukuboza 2025.
Biteganyijwe ko ibirori bishyushye bizanakomeza no kuri Hoteli nk Kinunu Wonders hazakira amarushanwa yo gutwara ubwato kuwa gatanu 12/12/2025, nibihava bijye kuri Rushel Kivu Resort hazabera VolleyBeach na Swimming competition no gusura inyambo zoga mu kiyaga ndetse na Brochete yaguraga 13.000 ikazaba igura 1500 ku wa 13/12/2025.
Ibi birori kandi bizakomeza mu mukino wa Triathlon uzabera ku Umutuzo Lodge, aho abazawitabira bazaba bazatangirira mu mazi bakoga, bagasiganwa ku magare, hanyuma bagasoza biruka n’amaguru, byose bikozwe mu irushanwa rimwe ridahagarara.
Hazakurikiraho Kaysun ahazabera Badminton no ku Kariba Beach hazabera Hiking ku wa 14/12/2025.
Si ibyo gusa kuko Kivu Beach Expo and Festival Edition Rutsiro hazaberamo ibirori byo ku mazi Boat Party itegerejwe n’abantu benshi izamara iminsi 3 kuva kuwa 12-14/12/2025.
© 2017 - 2026 Imirasire.rw. All Rights Reserved. Design by IMIRASIRE