Rutsiro: Imihanda yari yarangiritse yatunganijwe neza bitegura kwakira Kivu Beach Expo & Festival 2025
Imyidagaduro 6 December 2025

Imyiteguro ya Kivu Beach Expo & Festival 2025 izabera mu Karere ka Rutsiro yatangiye kuzana impinduka zigaragara mu rwego rw’ibikorwaremezo, cyane cyane imihanda yari yarangiritse, aho kugeza kuri ubu ubuyobozi bwa Yirunga Ltd isanzwe itegura iri serukiramuco buvuga ko ibikorwa byo kwitegura biri kwihutishwa, bikanagira uruhare rukomeye mu gushyira imbaraga mu gusana imihanda ihuza ahazabera ibirori n’utundi duce two muri aka karere.

Kimwe mu bibazo byari bimaze igihe bibangamiye abagenda muri aka gace k’ubukerarugendo kegereye ikiyaga cya Kivu mu karere ka Rutsiro ni imihanda itari imeze neza, by’umwihariko ahazabera Expo na Festival.

Ubu ibikorwa byo gusana iyo mihanda byarangiye gukorwa ku muvuduko ushimishije, bigamije gutuma iri serukiramuco riba neza ridakomwe mu nkokora no kubangamirwa k’urujya n’uruza rw’abantu n’ibikorwa byabo.

Yves Iyaremye, Umuyobozi wa Yirunga Ltd

Yves Iyaremye, Umuyobozi wa Yirunga Ltd itegura Kivu Beach Expo & Festival, yavuze ko bahuje imbaraga n’Akarere ka Rutsiro mu rwego rwo gutuma ibikorwa byose bijya mu murongo uboneye.

Yagize ati: “Ni ubwa mbere hagiye kubera igikorwa nk’ikingiki mu Karere ka Rutsiro gifite umwihariko wo kumenyekanisha akarere ibigakorerwamo, kuzamura ubukerarugendo, noneho nyuma yo kuzamura ubukerarugendo, turifuza kumenyekanisha aya mahoteri ari hano nk’ibikorwa remezo twifuza ko mu myaka iri imbere bizarushaho kuzamura ishoramari, bikazamura abaza gusura Rutsiro, bikazamura abashaka gushorayo imari n’ibindi bitandukanye.”

Yves akomeza avuga ko hari byinshi biri gukorwa bitegura kwakira abashyitsi benshi biteganyijwe kuza muri Rutsiro.

Ati:“Ubungubu rero harimo hakorwa umuhanda Gahabwa, tunashomira cyane Perezida wa Repubulika Kagame, waduhaya kaburimbo iva mu Nkomero, ikamanuka ikagera ku Ishusho, iri kugenda ikorwa, ndetse hari n’undi uzava Mushubati ugere hano ku Ishusho, umanuka werekeza hano ku mazi, kuri iyi nshuro rero hari gutsindagirwa umuhanda wari usanzwe uhari, ariko warabaye ibinogo, ariko ubungubu watsindagiwe ku buryo imodoka nto, imodoka ngufi, amavatiri, zishobora kuba zahamanuka mu buryo bworoshye. Ubu rero umuhanda urava ahantu bita Gahabwa ukamanuka ukagera kwa Senateri Chrisologe, ndetse ukagera no kwa Senateri Nyiramirimo, kwa Chrisologe ni kuri Boneza Coffee, wagera ahongaho ugahita ukumeraza kuri RUSHEL Kivu Resort.”

Imyiteguro irimo gukorwa ntigarukiye ku mihanda gusa, ahubwo irimo no gutunganya ahazashyirwa ibikorwa by’ubucuruzi, imbuga zizakira ibitaramo, ndetse no kunoza uburyo bwo kwakira ba mukerarugendo n’abitabira baturutse mu bice bitandukanye.

Yves ati: “ Kuba imihanda yubatswe bigiye gutuma urujya n’uruza rw’abantu rwiyongera, kuko muri EXPO turateganya gushyiramo n’ama Taxi yakorohereza abaturage kugera mu gasantire ka Shusho, no kugera mu Nkomero mu gihe baje kwitebira igitaramo bashaka gutaha, amamodoka yagorwaga no kugera hano harimo amagufi ari hasi n’izindi modoka zifuza kugera hano kuri aya mahoteri y’ubukererugendo kugera ku kiyaga, kugera kuri Plage, ariko biratuma urujya n’uruza rw’abantu rwiyongera ndetse n’abaza gusura Expo and Festival yacu bazaba ari benshi kandi nta mbogamizi bahura nazo.”

Uwizeyimana Emmanuel, Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rutsiro ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu

Uwizeyimana Emmanuel, Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rutsiro ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, yavuze ko aka karere kari gasanzwe gafite gahunda yo guteza imbere imihanda igana ku mahoteri n’ahari ibikorwa by’ubukerarugendo, ariko ko Kivu Beach Expo & Festival yabaye umwihariko wo kwihutisha ibyo bikorwa.

Yagize ati: “ Mu rwego rwo kugira ngo iriya mihanda izabe imeze neza ndetse abaturage n’abashyitsi tuzagira babashe kugera ku mazi bitabagoye banakoresheje n’imodoka ngufiya, byabaye ngombwa ko tugira igitekerezo cyuko mbere y’uko akarere gashobora kuba kakora iyi mihanda hashobora kuba hakorwa uburyo bwo kuyiringaniza ku buryo umuntu wahanyura yahagenda neza ndetse akahagenda mu buryo bworoshye.”

Visi Meya Uwizeyimana yagaragaje ko iri vugururwa ryimihanda ryashobotse kubera ubufatanye bw’Akarere n’abafatanyabikorwa bako.

Ati: “ Ku bufatanye n’ubuyobozi bw’akarere twakoze ubukangurambaga bwo kubona imashini, ariko nabo bakadufasha kuzibonera mazutu yo gukoresha muri izo mashini.”

Yongeyeho ko nubwo bitoroshye kugena agaciro k’iyo mirimo mu mafaranga, ariko ifite agaciro gakomeye mu iterambere ry’akarere.

Visi Meya Uwizeyimana Emmanuel yagarutse ku nyungu z’igihe kirekire Kivu Beach Expo & Festival ifitiye Akarere kabo.

Ati: “Icya mbere kiriya gikorwa kiraza gufasha kumenyekanisha akarere bitume dukurura abashoramari benshi, abo bashoramari imari bazashora izafasha mu bukungu bw’akarere kacu, bizafasha mu kubonera abaturage akazi. Muri make rero navuga ko iyi Festival ifitiye ibintu nka bitatu akarere kacu; kumenyekanisha Akarere kacu, gufasha mu gukurura abashoramari, ndetse no gufasha abaturage bacu kwiteza imbere.”

Abaturage bo muri Rutsiro bavuga ko iyi Festival itegerejwe, kandi bamaze kubona inyungu za mbere.

Bavuga ko imihanda ivuguruwe izagirira akamaro ubukerarugendo, ubucuruzi, ndetse no korohereza ingendo za buri munsi n’imibereho yabo.

Biteganyijwe ko Kivu Beach Expo and Festival 2025 Edition Rutsiro izaba guhera kuwa 9 kugeza ku wa 15 Ukuboza 2025, hakazaba harimo ibikorwa bitandukanye birimo: Urugendo rw’ibilometero 20 rutangirira kuri Palega Beach Inn, imikino inyuranye izabera kuri KaySun Hotel, amarushanwa yo gusiganwa mu bwato no koga mu Kivu, beach Volleyball ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu, ubukerarugendo bushingiye ku bidukikije harimo gusura kawa ya Boneza, urugendo rugana ku kirwa cya Napoleon, n’iserukiramuco ry’Inyambo zizaseruka zinoga mu Kivu..

Biteganyijwe kandi ko abazitabira iri serukiramuco ry’ubukerarugendo, ubucuruzi n’imyidagaduro bazasusurutswa n’abahanzi barimo Papa Cyangwe, Young Grace, Impala, Igisupusupu, Theo Bosebabireba, Moco The Best, na Platine P.

Mu mafoto: Ubwiza bw’Ahazabere Kivu Beach Expo and Festival 2025 Edition Rutsiro

1701 123

Leave a comment

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Shakira Aha

Advertisement

izindi nkuru

AUDIO

like you by kevin kade,syn and devis d
Contact

KIGALI/NYARUGENGE

+250783046313

+250788251903

info@imirasire.com

Follow Us
Newsletter
amakuru ni uberenganzira bwanyu kuyamenya natwe turasiye hirya no hino kubwanyu

© 2017 - 2026 Imirasire.rw. All Rights Reserved. Design by IMIRASIRE