Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwongeye kwihanangiriza abanyamakuru b’imyidagaduro n’aba siporo, rubasaba gukora kinyamwuga no kwirinda gutiza umurindi ibikorwa by’amacakubiri, gusebanya no gukwirakwiza amakuru atari yo binyuze bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga.
Ibi byagarutsweho na Dr. Murangira B. Thierry, Umuvugizi wa RIB, mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye ku wa Kane tariki 15 Gicurasi 2025, aho yibukije ko nubwo imyidagaduro na siporo ari urwego rukunzwe cyane, atari "ikirwa ubutabera butageraho".
Yagize ati: "Si ukwivanga muri social media, showbiz, ariko ni ko kazi kacu ko kuburira no gukumira, muzi ibyari bitangiye mu minsi ishize byari biri mu bahanzi, ubu biri muri siporo ariko ntabwo tuzabyemera. Showbiz cyangwa siporo ntabwo ari ikirwa na ho ukuboko k’ubutabera kugerayo byanze bikunze iyo bibaye ngombwa."
Yakomeje agaragaza ko hari bamwe mu banyamakuru bagaragaza ubufana bukabije ku buryo bifata isura yo gushyamiranya abantu, aho gushyigikira ibikorwa by’umuhanzi cyangwa umukinnyi, bahitamo gushoza intambara ku ruhande rw’abo batemera.
Ati: "Abantu bakwiye gutandukanya kuba umufana no kuba umuhuriga, iyo ngufana ndagushyigikira nkamamaza ibikorwa ukora, umuhuriga we ntiyamamaza ibikorwa byawe ahubwo yataka urundi ruhande, agira ngo abigukorera kandi birangira nabi kuko uwo afana ntabwo aba yamutumye."
RIB yanagaragaje ko hari abanyamakuru bagiye bakurikiranwaho ibyaha bifitanye isano no gukoresha nabi imbuga nkoranyambaga, harimo gusebanya, gutukana no gukwirakwiza ibihuha.
Muri bo harimo Sengabo Jean Bosco uzwi nka Fatakumavuta watawe muri yombi mu Ukwakira 2024, akekwaho gukwirakwiza amagambo ashishikariza amacakubiri mu myidagaduro; Nibishaka Théogène wafashwe mu Kuboza 2023 akurikiranyweho gukwirakwiza ibihuha no guteza imvururu; ndetse na Nkundineza Jean Paul wafashwe mu Ukwakira 2023 akekwaho gutukana no guhohotera abatanga amakuru ku byaha binyuze kuri YouTube.
RIB yasabye abanyamakuru gukora kinyamwuga, bagaharanira kuba intangarugero mu gutanga amakuru yubaka, aho guteza umwiryane n’urwango mu baturage.
Dr. Murangira yasozaga agira ati: "Umunyamakuru akwiye kuba umusemburo w’amahoro n’iterambere, ntabwo ari uw’amakimbirane. Nta n’umwe uri hejuru y’amategeko, kandi ubutabera buzagera aho bukenewe hose."
Ubu butumwa bwa RIB buje nyuma y’ubwaherukaga gutangwa mu Gushyingo 2024, ubwo yari kiganiro n’abanyamakuru cya Radio/TV10, Umuvugizi wa RIB, Dr. Thierry B. Murangira, agasobanura ko imyitwarire idakwiye igomba guhagarara, ndetse akanasaba abanyamakuru gukora kinyamwuga.
Icyo gihe yagize ati: "Kwirinda kwibasira abandi bishingiye ku kuba ufana ikipe runaka, gukoresha amagambo asebanya, cyangwa kwinjira mu buzima bwite bw’abantu ni ngombwa. Siporo si intambara; tugomba kubaha ubuzima bwite bw’abantu."
© 2017 - 2026 Imirasire.rw. All Rights Reserved. Design by IMIRASIRE