Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwakatiye Sengabo Jean Bosco, uzwi cyane ku izina rya Fatakumavuta, igifungo cy’imyaka ibiri n’amezi atandatu, runamuca ihazabu ya 1.300.000 Frw, nyuma yo kumuhamya ibyaha bitatu.
Urukiko rwafashe iki cyemezo kuri uyu wa 13 Kamena 2025, rushingiye ku bimenyetso byatanzwe n’Ubushinjacyaha no ku bisobanuro Fatakumavuta yatanze ubwo yireguraga.
Rwasanze amagambo yatangaje anyuze ku mbuga nkoranyambaga agize icyaha cyo gukangisha gusebanya, gihanishwa igifungo cy’umwaka umwe n’ihazabu ya 300.000 Frw.
Nanone, urukiko rwanzuye ko ibyo yavuze bigize icyaha cyo gukwirakwiza ibihuha, gikurura igihano cy’imyaka itatu y’igifungo n’ihazabu ya miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.
Fatakumavuta yahamijwe kandi icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge, nyuma y’uko ibisubizo by’ibizamini byafashwe byagaragaje ko mu mubiri we harimo ibisindisha birenze urugero rwemewe n’amategeko.
Nubwo yahakanye icyo cyaha, urukiko rwanzuye ko ibyo yasabaga ngo asubire gupimwa nta shingiro bifite, kuko nta bimenyetso yatanze bigaragaza ko raporo y’ubushinjacyaha itizewe.
Urukiko rwagize ruti: "Nubwo byari bigenewe guteranya ibihano byose by’ibi byaha uko biri uko ari bitatu, bigatanga imyaka itanu y’igifungo n’ihazabu ya 1.300.000 Frw, byaragaragaye ko uregwa yemeye bimwe mu byaha, bityo hakabaho impamvu nyoroshyacyaha."
Fatakumavuta yaregwaga n’ibyaha by’ivangura no gutukana mu ruhame, ariko urukiko rwasanze bitamuhama.
Rwasobanuye ko amagambo yavuze ku mugore wa Bahati avuga ko ari umukene atari ayo kubarwa mu rwego rw’ivangura, ndetse no kuvuga ko The Ben “akunda kwiriza nk’umwana” bitagize igitutsi mu ruhame.
Fatakumavuta yafashwe ku wa 18 Ukwakira 2024, afungirwa muri Gereza ya Nyarugenge. Igihe amaze afunzwe kizagabanywa ku gifungo yakatiwe.
Urukiko rwamumenyesheje kandi ko yemerewe kujurira mu gihe kitarenze iminsi 30.
© 2017 - 2026 Imirasire.rw. All Rights Reserved. Design by IMIRASIRE