Abafite ubumuga bwo kutabona bishimiye ko bagiye kujya bisomera Bibiliya
Iyobokamana 11 September 2023

Abafite ubumuga bwo kutabona mu Rwanda barishimira ko bakorewe Bibiliya iri mu nyandiko ishobora kubafasha mu buryo bwo gusoma no kwandika yitwa Braille, iyi Bibiliya ikaba izabafasha gusoma no kumva ijambo ry’Imana batarisomewe n’abandi nk’uko byari bisanzwe bibaho.

Ni Bibiliya yanditswe kubufatanye n’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda n’Inama ku bufatanye n’Igihugu y’abafite ubumuga (NCDP), ikaba yari imaze imyaka isaga icumi yandikwa, ndetse ubu yarangije gukorwa ku bufatanye n’Umuryango wa Bibiliya wo mu gihugu cy’u Budage.

Dr Donatile Kanimba, Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abafite ubumuga bwo kutabona mu Rwanda (RUB) yavuze ko bashimishijwe n’uko habonetse Bibiliya bashobora kwisomera ubwabo, anabomeraho gusaba ko harandurwa akato kakigaragara muri zimwe mu nsengero. Yanavuze ko imyumvire yo gufata abafite ubumuga nk’umuzigo ku muryango bikwiriye gucika ahubwo bagafashwa kubona ibituma bagira umumaro mu muryango.

Yagize ati: “Ubu rero twishimiye ko hasohotse Bibiliya yacu, umuntu ubu yajya imbere y’abantu akigisha akoresheje Bibiliya yacu.”

Dr Donatile Kanimba kandi yavuze ko ubujiji bwo kutita ku bafite ubumuga butari mu baturage no mu nsengero gusa ko no mu bayobozi hari ababufite, aho yagizeti: “Ugasanga aho kugira ngo bamufashe baramushungera.”

Jean Marie Mukeshimana, uyobora ikigo gifasha gusubiza mu buzima busanzwe abafite ubumuga bwo kutabona cya Masaka, yasabye amadini n’amatorero kwigisha abakristu bafite ubumuga bwo kutabona gusoma no kwandika kuko usanga batitabwaho, aho yavuze ko abafite ubumuga bagihura n’ihohoterwa ribatera ibikomere bigatuma bata icyizere cy’ubuzima.

Yagize ati: “Ijambo ry’Imana riraduhumuriza, Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda uradufasha wenda iki kibazo kizaba amateka.”

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda, Pasiteri Ruzibiza Viateur, yasabye abantu kugabanya mu kanwa kabo amagambo asesereza abafite ubumuga, ndetse yemeza ko bafite imishinga itandukanye irimo kwigisha abafite ubumuga bwo kutabona kugira ngo bashire ihungabana bahuye naryo mu bihe bitandukanye. Aha yavuze ko bari gukorana n’umuryango w’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga kugira ngo na bo babashe kwisomera ijambo ry’Imana mu buryo bw’amarenga.

Nk’uko byatangajwe ubwo kuri uyu wa 11 Nzeri 2023 habaga ikiganiro n’itangazamakuru, hashyirwa ku mugaragaro izi Bibiliya zikoze mu nyandiko ya Braille, ababishinzwe bavuze ko izi Bibiriya z’abafite ubumuga bwo kutabona zizabanza guhabwa amashyirahamwe y’abafite ubumuga kugira ngo bazishyikirize abo zagenewe.

2034 123

Leave a comment

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Shakira Aha

Advertisement

izindi nkuru

AUDIO

like you by kevin kade,syn and devis d
Contact

KIGALI/NYARUGENGE

+250783046313

+250788251903

info@imirasire.com

Follow Us
Newsletter
amakuru ni uberenganzira bwanyu kuyamenya natwe turasiye hirya no hino kubwanyu

© 2017 - 2026 Imirasire.rw. All Rights Reserved. Design by IMIRASIRE