Abayisilamu basabwe kurushaho kurangwa n’ibikorwa byiza mu gisibo cy’ukwezi gutagatifu kwa ’Ramadhan’
Iyobokamana 11 March 2024

Kuri uyu wa 10 Werurwe 2024, nibwo Umuryango w’abayisilamu mu Rwanda (RMC) watangaje ko taliki ya 11 Werurwe hatangira igisibo cy’ukwezi gutagatifu kwa ‘Ramadhan’ gifatwa nk’umwanya wo kurushaho gusenga no gufasha abatishoboye. Mufuti w’u Rwanda Sheikh Salim Hitima, yabonyeyeho gusaba abayislam ko bakongera ibikorwa byiza bakoraga birimo gusenga cyane no gufasha abafite ubushobozi bucye.

Sheikh Salim Hitima, asaba abayislam ko bakongera ibikorwa byiza bakoraga birimo gusenga cyane no gufasha abafite ubushobozi bucye. Yanaboneyeho kuvuga ko abiyiriza ubusa muri uku kwezi ariko nyuma y’igisibo bagasubira mu byaha ntacyo baba bakoze nubundi bashaka bakabireka.

Yagize ati: "Ibyo rero bagomba kwitwararika ndetse bagomba no kwitaho cyane ni uko bagomba kongera ibikorwa byiza bakoraga, uhereye ku bikorwa by’igandukiramana n’imyemerere, amasengesho bagomba kuyongera, abari bararetse amasengesho y’imigereka uyu ni umwanya wayo ndetse no gukurikirana inyigisho mu musigiti n’izindi gahunda zose zikwegerez Uwiteka, ikindi bagomba kwitaho ni ukwita kuri babandi bafite integer nkeya, bafite ubushobozi bukeya, kubafasha no kubatera inkunga."

Abayislam bo mu mujyi wa Kigali, bavuga ko igisibo ari umwanya wo kurushaho kwiyegurira Imana no kuyereka ibyifuzo byabo ikabaha ibisubizo.

Mu gace ka Nyamirambo mu karere ka Nyarugenge, usibye ko hatuye abayislam benshi, ahazwi nko mu marange hakorerwa ubucuruzi bwiganjemo amafunguro.

Abahacururiza bavuga ko mu gihe k’igisibo ababagana aba ari bacye, ariko nk’abacengewe n’imyemerere ya Kislam bavuga ko ntacyo bibatwara.

Bati: "Ikintu numva ngiye guhindura ni uko maze kureba no gusobanukirwa neza inyigisho twahawe……zo kumenya icyo tugomba gukora kurusha ibindi, ndahindura cyane kuzagira uruhare gusangiza abayisilamu bagenzi banjye ifutari, ndashaka gusaba Imana ko yamfasha guhinduka muri byose, ngasabiria n’abayisilamu bagahinduka, tugahinduka tugasingiza Imana kuko niyo ikwiriye ibisingizo ibihe byose."

Igisibo cy’ukwezi gutagatifu kwa Ramadhan, ni inkingi ya 4 muri 5 zigize idini ya Islam, ni igisibo cyitabirwa n’abayisilamu babarirwa hagati ya 70% na 80% by’abayoboke b’idini ya Islam hirya no hino ku isi, kikaba itegeko ku bageze mu bugimbi n’ubwangavu kugeza ku bantu bakuru, keretse abafite uburwayi bwihariye , aba nabo bafasha abatishoboye kubona amafunguro, ababyeyi batangira gutoza abana kwiyiriza nibura igice cy’umunsi kuva bagifite imyaka 10.

3861 123

Leave a comment

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Shakira Aha

Advertisement

izindi nkuru

AUDIO

like you by kevin kade,syn and devis d
Contact

KIGALI/NYARUGENGE

+250783046313

+250788251903

info@imirasire.com

Follow Us
Newsletter
amakuru ni uberenganzira bwanyu kuyamenya natwe turasiye hirya no hino kubwanyu

© 2017 - 2026 Imirasire.rw. All Rights Reserved. Design by IMIRASIRE