Abayisilamu bo mu Rwanda bizihije Umunsi Mukuru wa Eid Al-Adha bibutswa ko igitambo cya Aburahamu kigomba kubabera isomo ry’urukundo, ukwitanga no gusangira n’abandi, by’umwihariko abatishoboye, kugira ngo na bo bishimane nk’abandi ku munsi w’ibyishimo.
Uyu munsi wizihirijwe mu bice bitandukanye by’igihugu, aho igikorwa cy’isengesho rusange ku rwego rw’igihugu cyabereye kuri Kigali Pele Stadium i Nyamirambo kuva saa kumi n’ebyiri za mu gitondo, kikitabirwa n’abayisilamu batagira ingano.
Mu butumwa bwatanzwe n’abayobozi b’idini ya Islam, hagarutswe cyane ku kamaro ko kwimakaza urukundo, ubufatanye n’ubupfura nk’inkingi za Islam, aho basabye abayisilamu kutizihiza uyu munsi gusa nk’igisanzwe, ahubwo bagaharanira gusangira no gufasha abandi.
Mufti w’u Rwanda, Sheikh Sindayigaya Mussa, yavuze ko Eid Al-Adha atari umunsi wo kwizihiza gusa ahubwo ari umwanya wo kwereka Imana urukundo, no kurugaragariza bagenzi babo binyuze mu gufasha abatishoboye.
Yavuze ko igitambo gifite inyungu yo kwimakaza urukundo, ariko kikaba n’ifunguro rifasha n’abatishoboye kugira ngo na bo bishimane n’imiryango yabo.
Yashimangiye ko Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda wateguye igikorwa cyo kubaga inka 300 zifite agaciro karenga miliyoni 190 Frw, zigahabwa abatishoboye hirya no hino mu gihugu, kugira ngo bazabashe kwifatanya n’abandi kwizihiza uyu munsi.
Sheikh Omar Suleiman Iyakaremye na we yagarutse ku butumwa bw’uyu munsi, avuga ko icyifuzo cy’Imana kuri Aburahamu kitari ugutamba umwana we Ismail ahubwo kwari ukwemeza ko amukunda by’ukuri, kandi yemera kwitanga nta shiti.
Yavuze ko amasomo akomeye twiga kuri Aburahamu ari urukundo, kwitanga no guca bugufi, kandi ko iyo umuntu yemeye gutanga ibimugora ku bw’Imana no ku bw’abandi, aba ageze ku rwego rwo hejuru rw’ukwemera.
Uyu munsi mukuru uzwi nka Eid Al-Adha uba umwanya wo kwibuka igikorwa cy’igitambo Imana yasabye Aburahamu, aho abayisilamu babaga amatungo ihene, intama, inka cyangwa ingamiya bakagabira abatishoboye, abaturanyi n’imiryango yabo.
Minani Hemedi, umwe mu bayisilamu bizihije uyu munsi i Nyamirambo, yavuze ko kuri bo ari umwanya wo kwegerana n’abandi no kwereka abababaye ko badasigaye inyuma.
Yavuze ko kuri bo ari nk’umuganura, kuko Eid Al-Adha ari umunsi wo gusabana no gusangira n’abandi batitaye ku myemerere yabo.
Eid Al-Adha izamara iminsi itatu, kandi abayisilamu basabwe gukomeza kugira urukundo mu buzima bwabo bwa buri munsi, bakubaha Imana n’igihugu cyabo.
© 2017 - 2026 Imirasire.rw. All Rights Reserved. Design by IMIRASIRE