Perezida Kagame asanga gushyiraho imisoro ku nsengero zambura abaturage iricyo gikwiriye
Iyobokamana 15 August 2024

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yagaragaje impungenge ku mikorere y’insengero zimwe na zimwe, avuga ko zikwiye gushyirwaho imisoro kugira ngo hirindwe ibibazo byo kwambura abaturage.

Ibi Perezida Kagame yabigarutseho mu Nteko Ishinga Amategeko kuri uyu wa 14 Kanama 2024, ubwo abadepite na Minisitiri w’Intebe bari bamaze kurahirira gutangira imirimo ya manda nshya izamara imyaka itanu.

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yibanze ku ngingo eshatu zirimo imikorere idahwitse y’abayobozi barya ruswa, ikijyanye n’ifungwa ry’insengero, ndetse n’ibibazo by’umutekano muke mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC).

Ku kibazo cy’ifungwa ry’insengero, Perezida Kagame yagaragaje ko ashyigikiye ibikorwa byo kurwanya insengero zishuka abaturage.

Ati: "Niba mushaka kuba aba Pasiteri muve mu budepite, ibyo bindi mujyamo gushuka abantu mukabahanurira, wabanje ukihanurira se wowe, ibitubahirije Amategeko ntibikwiye kubaho!"

Perezida Kagame yagarutse ku bikomangoma byagiye bivuga ko gufunga insengero ari icyaha, ariko we ashimangira ko abizi neza kandi atazihanganira bene ibyo bikorwa.

Ati: "Nabonye ku itangazamakuru bavuga ngo, ‘ubanza Perezida atabizi, ibintu byo gufunga insengero ni icyaha’, [...] ndabizi ahubwo simbishaka na busa, nzabirwanya rwose, niyo mpamvu mwebwe nk’Abadepite, mufatanyije n’inzindi nzego, hajyeho uburyo buyobora abantu mu nzira yumvikana, budafite uwo muhutaza."

Yongeyeho ko abaturage bajyanwa mu nsengero bagomba kurindwa no guhabwa umutekano.

Ati: "Aho badakwiye kuba bajya, bakamburwa na bike batunze, biraza gutuma dushyiraho umusoro, ayo wiba abaturage tuzayagabana!"

Perezida Kagame yasobanuye ko imisoro izajya ifatirwa ku bikorwa by’ivugabutumwa bizashyirwa mu bikorwa hagamijwe gufasha abo Leta izasanga baragiriwe nabi, kugira ngo bakomeze guhabwa uburenganzira n’umutekano bikwiriye.

1863 123

Leave a comment

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Shakira Aha

Advertisement

izindi nkuru

AUDIO

like you by kevin kade,syn and devis d
Contact

KIGALI/NYARUGENGE

+250783046313

+250788251903

info@imirasire.com

Follow Us
Newsletter
amakuru ni uberenganzira bwanyu kuyamenya natwe turasiye hirya no hino kubwanyu

© 2017 - 2026 Imirasire.rw. All Rights Reserved. Design by IMIRASIRE