Guverinoma y’u Rwanda n’u Bwongereza byasinyanye amasezerano mashya ajyanye no gukemura ikibazo cy’abimukira, yakozwe hasubizwa inenge zagaragajwe n’Urukiko rw’Ikirenga mu Bwongereza mu kwezi gushize ubwo rwemezaga ko iyi gahunda itubahirije amategeko.
Ni amasezerano yasinywe na Minisitiri w’Umutekano mu Bwongereza, James Cleverly hamwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta.
Aya masezerano yari yarasinywe bwa mbere mu 2022, icyo gihe Priti Patel ni we wari Minisitiri w’Umutekano mu Bwongereza mbere y’uko ava kuri izo nshingano agasimburwa na Suella Braverman.
Yongeye gusinywa kugira ngo asubize ibibazo byagaragajwe n’Urukiko rw’Ikirenga rw’u Bwongereza, rwayanenze ko adakurikije amategeko. Rwavuze ko u Rwanda ari igihugu kidatekanye, ndetse ko hari impungenge ko abimukira bazoherezwa mu Rwanda, bashobora kuzajya basubizwa aho baturutse bahunga.
Minisitiri w’Umutekano mu Bwongereza, James Cleverly, yavuze ko u Rwanda rumaze kugaragaza ko rufite uruhare runini mu bikorwa byo kwita ku buzima bw’abantu ndetse kandi ko rukorana ubunyamwuga mu bikorwa byo kwita ku mpunzi n’abimukira.
Ati “Ibi ni ibintu u Bwongereza bubona ndetse n’Umuryango Mpuzamahanga. Aya masezerano twasinye uyu munsi yubakiye kuri ubwo bufatanye.”
Yashimye Guverinoma y’u Rwanda kuri iyo mikorere, avuga ko ubu bufatanye buzafasha impande zombi mu gukemura ikibazo cy’abimukira ndetse n’ubucuruzi bw’abantu bucyubakiyeho.
Yavuze ko u Bwongereza buharanira ko abantu babaho mu mutekano ndetse no mu bwisanzure.
Ati “Turabizi ko abantu bazahunga ahantu hari imvururu n’inzara, kandi biri mu nshingano zacu mu gukemura iki kibazo.”
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta, yavuze ko hakozwe andi masezerano kugira ngo hasubizwe ibibazo byagaragajwe n’Urukiko rw’Ikirenga mu Bwongereza.
Biruta yavuze ko mu masezerano mashya, hashyizweho uburyo bwo gukorana n’u Bwongereza mu kongerera imbaraga Urwego rw’Igihugu rushinzwe Abinjira n’Abasohoka kuko arirwo rushinzwe gusuzuma ibyifuzo by’abashaka ubuhungiro,
Mu byongewemo harimo “uburyo abo bireba bashobora kwitabaza inkiko mu gihe ubusabe bwabo butakiriwe”. Yavuze ko hazashyirwaho “ izindi nzego zishobora kwakira bene ibyo bibazo bikeneye kujya mu nkiko. Ibyo ni byo twongereye mu masezerano yari asanzweho kugira ngo dusubize ibyo bibazo byabajijwe n’Urukiko rw’Ikirenga rw’u Bwongereza.”
Yavuze ko u Bwongereza buzatera inkunga u Rwanda, ariko ibizakorwa bizaba bishingiye ku mategeko y’u Rwanda ndetse abazabikora ni Abanyarwanda nubwo igihugu gishobora kubona abagifasha mu buryo bw’ubuhanga.
Biruta yasobanuye ko atari umutwaro ku Rwanda kuko hari inyungu kubakira bizagirira abenegihugu n’igihugu muri rusange.
Ati “ Ntabwo ari ukwakira abimukira gusa cyangwa abasaba ubuhunzi. Harimo n’ikijyanye no gutanga uburyo bwatuma babasha kugira icyo bimarira, bakabasha kubona imirimo […] nibayibona bari mu Rwanda bizaba bifite icyo bimariye ubukungu bw’igihugu cyacu.”
“Niba tugiye no kubatuza, ntabwo tuzabatuza mu mudugudu wabo bonyine. N’abanyarwanda bazajya batuzwa muri iyo midugudu tuzubaka kugira ngo bifashe n’abazaba baguma mu Rwanda muri abo b’abimukira, nabo babashe kumenyera igihugu kandi babashe no guhabwa ibyangombwa bakeneye kugira ngo babashe kwibeshaho ariko bagire n’uruhare mu bukungu bw’igihugu cyacu.”
“Ntabwo dukwiriye kubibona nk’umuzigo gusa, hashobora kubamo n’amahirwe kugira ngo igihugu cyacu kibibonemo inyungu.”
Kuva uyu mwaka watangira, mu Bwongereza hamaze kwinjira abimukira barenga ibihumbi 29 mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Ni mu gihe umwaka ushize, abari binjiye mu gihugu bari ibihumbi 45, umwaka iki gihugu cyakiriyemo benshi kurusha izindi nshuro.
Minisitiri w’Umutekano w’u Bwongereza yavuze ko aya masezerano yasinywe kuko ari ingenzi atari uko “ari ibintu byoroshye cyangwa se bifasha mu kwigwizaho igikundiro”. Ati “Twiyemeje kubikora nubwo ari ibintu bikomeye kandi bifite icyo bisobanuye kinini”.
Cleverly yavuze ko iki kibazo kiramutse kidakemuwe, abagizi ba nabi bazakomeza kubyungukiramo.
Ati “U Rwanda rwateye intambwe ifatika birugira umufatanyabikorwa mu gukemura iki kibazo mpuzamahanga.”
Yavuze ko atemeranya n’abanenga u Rwanda, ko bavuga ko ari igihugu kidatekanye n’ibindi.
© 2017 - 2026 Imirasire.rw. All Rights Reserved. Design by IMIRASIRE