Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwatesheje agaciro ubujurire bw’Umuvugabutumwa Harelimana Joseph uzwi nka Apôtre Yongwe, rwemeza ko akomeza gufungwa by’agateganyo.
Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwari rwategetse ko Apôtre Yongwe afungwa by’agateganyo iminsi 30 ngo kuko hari impamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.
Yahise ajuririra icyo cyemezo avuga ko nta mpamvu zikomeye zituma akurikiranwa afunzwe.
Ku rundi ruhande, Ubushinjacyaha bwagaragaje ko icyo cyemezo kimufunga by’agateganyo cyagumaho kuko ibyo yakoze bigize icyaha.
Kuri uyu wa 4 Ukuboza 2023, Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo, rwategetse ko Apôtre Yongwe akomeza gufungwa by’agateganyo.
Urukiko rwasuzumye niba impamvu zatumye ajuririra zifite ishingiro, rusanga hari amashusho bigaragara ko ari gushishikariza abantu gutanga amaturo ngo nawe ategeke kugira ngo ibitangaza bibe.
Rusanga bigize impamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya kuko atari kubwira abantu ko abakorera ibitangaza hanyuma ngo abake amafaranga mbere yo kubasengera.
Rwagaragaje kandi ko atari akwiye kwizeza abantu ibitangaza atashobora kandi nyamara abamwizeye bakamuha amafaranga batayasubizwa.
Ku bijyanye no kuba hari abamureze, Apôtre Yongwe yagaragaje ko bagiranye amasezerano Urukiko rusanga bitagize impamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha cyo kwihesha ikintu ahubwo bigaragara ko ari inshingano mbonezamubano atubahirije.
Urukiko rwategetse ko icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo kidahinduka bityo Apôtre Yongwe azakomeza gufungwa by’agateganyo.
© 2017 - 2026 Imirasire.rw. All Rights Reserved. Design by IMIRASIRE