U Rwanda rwahawe akayabo k’amadolari n’ikigega cy’imari ku isi IFM kubera COVID-19
Ubukungu 3 April 2020

Ubuyobozi bw’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari, IMF, bwemereye u Rwanda inguzanyo ya miliyoni 109.4 z’amadorali ya Amerika (asaga miliyari 10 Frw), azifashishwa mu bikorwa byo guhangana n’icyorezo cya COVID-19 (Coronavirus) gikomeje kwibasira Isi.

Aya mafaranga yatanzwe mu rwego rw’inguzanyo zihuse (Rapid Credit facility), zihabwa ibihugu biri mu nzira y’amajyambere igihe bifite impamvu zihutirwa zikeneye gushyirwamo amafaranga, zikishyurwa by’igihe kirekire kandi zihendutse.

IMF ivuga ko ingaruka z’icyorezo cya COVID-19 mu bukungu ziri kugaragara, bikaba bizabangamira imigambi y’iterambere ryihuse ibihugu byari byarihaye (Ibyerecyezo). Gusa abayobozi bihutiye gushyiraho ingamba zo gufasha kwirinda no kugabanya ikwirakwizwa ry’iki cyorezo.

Byitezwe ko aya mafaranga azunganira ingufu z’ubuyobozi mu guhagarika igabanuka ry’ubwizigame mu mafaranga y’amahanga akenerwa, no kunganira ingengo y’imari mu kongera amafaranga ashyirwa mu bikorwa byo gukumira icyorezo no kugabanya ingaruka cyagira ku bukungu. Aya mafaranga kandi byitezwe ko asembura izindi nkunga z’amahanga, cyane cyane mu buryo bw’impano.

Nyuma y’ibiganiro byemerejwemo ayo mafaranga, Umuyobozi wungirije w’Inama y’Ubuyobozi ya IMF, Tao Zhang, yavuze ko icyorezo cya COVID-19 cyahungabanyije ubukungu bw’u Rwanda, ku buryo byari kugira ingaruka ku mafaranga igihugu cyinjiza n’ayo gikeneye gukoresha.

Ubwo Coronavirus yatahurwaga mu Rwanda, hafashwe ingamba zo kuyikumira zirimo gufunga imipaka, ingendo n’ibikorwa byinshi by’ubucuruzi, ku buryo ingaruka za Coronavirus zageze ku bikorwa byose bibyara inyungu. Bitewe n’ibibazo bijyana n’iki cyorezo no kuba nta wamenya igihe kizarangirira, ingaruka zishobora gukomeza kwiyongera.

Zhang yakomeje ati "Inkunga ya IMF binyuze mu nguzanyo zihutirwa izafasha mu kugabanya igitutu COVID-19 ikomeje gushyira ku bucuruzi, ubukerarugendo n’ububiko bw’amafaranga y’amahanga akenerwa mu ivunjisha, kandi izatanga ubushobozi bukenewe cyane mu rwego rw’ubuzima, ku ngo n’ibigo byagizweho ingaruka n’ibi bibazo. Ikwiye kandi kuba nk’intangiriro y’abaterankunga."

IMF inatanga inama ko mu mikoreshereze y’imari, amafaranga aba akwiye kwifashishwa mu bintu byihutirwa, ariko ntihanibagirane izindi nzego z’ingenzi mu buzima bw’abaturage.

Aya mafaranga yemejwe mu gihe umubare w’abamaze kwandura Coronavirus mu Rwanda wageze ku bantu 82.

Ku rwego mpuzamahanga, abamaze kwandura Coronavirus bamaze kurenga miliyoni imwe, abamaze gupfa ni ibihumbi 53 naho abamaze gukira ni ibihumbi 212.

3330 123

Leave a comment

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Shakira Aha

Advertisement

izindi nkuru

AUDIO

like you by kevin kade,syn and devis d
Contact

KIGALI/NYARUGENGE

+250783046313

+250788251903

info@imirasire.com

Follow Us
Newsletter
amakuru ni uberenganzira bwanyu kuyamenya natwe turasiye hirya no hino kubwanyu

© 2017 - 2026 Imirasire.rw. All Rights Reserved. Design by IMIRASIRE