Abantu barenga 700,000 ku Isi bapfa bazize kwiyahura buri mwaka
Amakuru mashya 12 September 2024

Kwiyahura ni kimwe mu bibazo bikomeye by’ubuzima ku isi, aho abarenga 700,000 bapfa buri mwaka bazize kwiyahura.

Iyi mibare ikomeye igaragaza ingaruka z’iki kibazo ku muryango n’ubukungu ndetse bigatuma imibereho y’abantu ihungabana mu buryo bukomeye.

Ku rwego mpuzamahanga, Umunsi Mpuzamahanga wo Gukumira Kwiyahura (World Suicide Prevention Day) wa buri mwaka wizihizwa ku itariki ya 10 Nzeri, ugamije kwibutsa abantu ko kwiyahura ari ikibazo gikomeye cy’ubuzima rusange kandi ko bishoboka kugikumira.

Mu rwego rwo kwizihiza uyu munsi, mu Rwanda Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) cyashyize ahagaragara ubutumwa bwo gukangurira Abanyarwanda guhangana n’iki kibazo, aho kibagira inama ko uwagira bimwe mu bimenyetso byo guhangayika, kwiheba no kwigunga akwegera muganga akamufasha kubisokamo.

Ku rwego rw’isi insanganyamatsiko y’imyaka itatu (2024-2026) mu kwizihiza uyu munsi igira iti: “Guhindura Uburyo Tubivugaho", igamije guhindura imyumvire abantu bafite ku kwiyahura, no kuvana mu muco w’isoni no guceceka, tugana mu nzira y’ubwisanzure, kumva no gushyigikirana.

Kwiyahura k’umuntu umwe bigira ingaruka ku muryango mugari, ndetse n’ubukungu bw’ibihugu kuko bikururira igihugu igihombo mu mitangire ya serivisi z’ubuvuzi ndetse n’imyitwarire ihungabana.

Gukumira kwiyahura bisaba gufata ingamba zo kuvugurura politiki, kongera serivisi z’ubuvuzi bwo mu mutwe, no kwigisha abaturage kugira ngo bamenye ko abantu bose bafite agaciro kandi bashobora gufashwa igihe bahuye n’ibibazo by’ihungabana.

Umuryango w’Abibumbye n’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ryo Gukumira Kwiyahura bahamagarira ibihugu byose gushyira ingufu mu kubungabunga ubuzima bwo mu mutwe no kongera serivisi z’ubuvuzi bwabwo.

Kwiyahura bishobora gukumirwa, kandi buri wese ashobora kugira uruhare mu kugabanya imibare y’abiyahura, binyuze mu biganiro no gushyigikirana.

Kwiyahura ntikwiye gufatwa nk’icyemezo cya nyuma, ahubwo ni ikibazo gikeneye kubwabwaho mu muryango mugari no mu rwego rwa politiki, hagamijwe ko abantu bose bagira ubuzima bwiza bwo mu mutwe n’ubw’umubiri.

1134 123

Leave a comment

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Shakira Aha

Advertisement

izindi nkuru

AUDIO

like you by kevin kade,syn and devis d
Contact

KIGALI/NYARUGENGE

+250783046313

+250788251903

info@imirasire.com

Follow Us
Newsletter
amakuru ni uberenganzira bwanyu kuyamenya natwe turasiye hirya no hino kubwanyu

© 2017 - 2026 Imirasire.rw. All Rights Reserved. Design by IMIRASIRE