Kigali: Hagiye kubakwa isoko rigezweho ry’imbuto n’imboga ryitezweho kugabanya igihombo kingana na 40% ku musaruro
Amakuru mashya 22 January 2026

Guverinoma y’u Rwanda igiye kubaka isoko rigezweho ry’imbuto n’imboga mu Mujyi wa Kigali, umushinga utegerejweho kugabanya igihombo cy’umusaruro kigera kuri 40% ku mwaka, giterwa ahanini n’imicungire idahwitse, ikibazo cy’isuku n’ububiko budakwiye bw’imbuto n’imboga.

Uyu mushinga uzashyirwa mu bikorwa binyuze mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB), ukazatwara arenga miliyari 77,2 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ibi byatangajwe ubwo ubuyobozi bukuru bwa NAEB bwagiranaga ibiganiro n’Abadepite bagize Komisiyo y’Imiyoborere, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore, mu rwego rwo gusobanura ibikubiye muri raporo y’ibikorwa by’Urwego rw’Umuvunyi y’umwaka wa 2024/2025 na gahunda y’ibikorwa by’umwaka wa 2025/2026, ndetse no gutanga ibisobanuro ku bibazo byagaragajwe.

Umuyobozi Mukuru wa NAEB, Bizimana Claude, yavuze ko iri soko rigezweho rizwi nka Kigali Wholesale Market for Fresh Produce (KWMFP) rizubakwa mu cyanya cyahariwe inganda i Masoro ku buso bungana na hegitari 10,8, aho imirimo yo gutanga ingurane ku baturage yari iteganyijwe igeze kuri 99%, bityo hakaba hasigaye gutangira imirimo nyirizina yo kubaka.

Bizimana yasobanuye ko iri soko rizagira uruhare rukomeye mu guteza imbere ubuziranenge bw’imbuto n’imboga, koroshya uburyo bwo kubungabunga umusaruro, kunoza ubwikorezi n’imicungire y’ibicuruzwa, bityo igihombo cy’umusaruro kigabanuke kiva ku kigero kiri hejuru cyane kigera hafi kuri 40% ku mwaka.

Yavuze ko iri soko rizaba igisubizo ku bibazo by’imicungire idahwitse y’ubucuruzi bw’imbuto n’imboga, cyane cyane mu Mujyi wa Kigali.

NAEB igaragaza ko kuri ubu nibura 86% by’imbuto n’imboga bicururizwa mu isoko rya Nyabugogo, rizwi nka kwa Mutangana, isoko rifatwa nk’iritajyanye n’icyerekezo cy’igihugu mu bijyanye n’isuku n’umutekano w’ibiribwa.

Bizimana yavuze ko imiterere y’iryo soko ituma bigorana kugenzura ibiciro ku buryo buboneye, bigahombya abahinzi ndetse n’abandi bagize uru rwego, bityo iri soko rigezweho rikazashyiraho uburyo buhamye kandi buboneye bwo kumenya no kugena ibiciro mu mucyo, hifashishijwe ikoranabuhanga mu kwishyurana.

Uyu mushinga uzashyirwa mu bikorwa mu byiciro bibiri, aho icyiciro cya mbere kizibanda ku kubaka isoko rigezweho, mu gihe icyiciro cya kabiri kizibanda ku gushyiraho inganda zongerera agaciro imbuto n’imboga, bigamije kongera agaciro umusaruro w’abahinzi mbere yo kuwugeza ku masoko atandukanye.

Ingengo y’imari y’uyu mushinga ingana na miliyoni 53,4 z’Amadolari ya Amerika, ahwanye na miliyari 77,2 Frw, aho 50% izatangwa na Leta y’u Rwanda binyuze mu nguzanyo yafashwe mu Kigega cya OPEC, mu gihe andi 50% azatangwa n’Ubuholandi nk’inkunga. Biteganyijwe ko impande zombi zizasinya amasezerano mu kwezi kwa kabiri, hagahita hatangira imirimo yo kubaka.

Biteganyijwe ko iri soko rigezweho rizagira uruhare mu kongera ibyoherezwa mu mahanga by’imbuto n’imboga, gutuma amahoteli n’amarestora akomeye abona ibicuruzwa byujuje ubuziranenge, ndetse no guteza imbere ubukungu bushingiye ku buhinzi n’ibikorwaremezo by’ubucuruzi, bigatuma abahinzi n’abacuruzi bungukira ku musaruro wabo mu buryo burambye.

693 123

Leave a comment

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Shakira Aha

Advertisement

izindi nkuru

AUDIO

like you by kevin kade,syn and devis d
Contact

KIGALI/NYARUGENGE

+250783046313

+250788251903

info@imirasire.com

Follow Us
Newsletter
amakuru ni uberenganzira bwanyu kuyamenya natwe turasiye hirya no hino kubwanyu

© 2017 - 2026 Imirasire.rw. All Rights Reserved. Design by IMIRASIRE