Minisiteri y’Ingabo yatangaje ko amakuru yavugaga ko ingabo z’u Rwanda zigiye gutera Congo ari ibihuha
Amakuru mashya 11 July 2023

Minisiteri y’Ingabo mu Rwanda yasohoye itangazo rinyomoza ubutumwa bwatambutse ku mbuga nkoranyambaga buvuga ko Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) giteganya gushoza intambara kuri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

U Rwanda rumaze igihe rushinjwa gushyigikira Umutwe wa M23 uhanganye n’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), na rwo rugashinja icyo gihugu gukorana no gufasha Umutwe w’Iterabwoba wa FDLR wiganjemo abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ibirego bya RDC ku Rwanda byageze n’aho rushinjwa ko rugiye kugaba igitero kuri iki gihugu cyo mu Burengerazuba bwacyo, ku buryo rwiyomekaho bimwe mu bice byacyo.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 11 Nyakanga 2023, hacicikanye amakuru y’irihimbano avuga ko RDF yatangaje ko u Rwanda rugiye gutera Congo.

Ibinyujije kuri Twitter yayo, ku mugoroba wo ku wa Kabiri, kuri uyu wa 11 Nyakanga 2023, Minisiteri y’Ingabo yashimangiye ko ayo makuru ari ibihuha.

Ubwo butumwa ’bw’ibihuha’ bwagaragazaga ko ngo “bijyanye n’uko Igisirikare cy’u Rwanda gihora kijujubywa n’igisirikare n’ubutegetsi bya Congo,” u Rwanda rwiyemeje gutera iki gihugu cyo mu Burengerazuba bwarwo.

Bukomeza buvuga ko Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba n’Umugaba w’Ingabo w’Ikirenga wa RDF, Paul Kagame ngo azohereza Ingabo z’u Rwanda zikagaba igitero ku Mujyi wa Goma kuri uyu wa 12 Nyakanga 2023.

Bwakomeje buvuga ko ngo icyo gitero cyateguwe kera, bukavuga ko Ingabo z’u Rwanda ziteguye bijyanye n’ikinyabupfura cyazo n’intwaro zikomeye.

Minisiteri y’Ingabo yavuze ko aya "makuru ari ibihuha" bikwiye kwitonderwa ndetse nta shingiro afite.

Ibihuha nk’ibi biri kuza mu gihe umubano w’u Rwanda na RDC muri iyi minsi utifashe neza, aho Congo ishinja u Rwanda gutera inkunga Umutwe wa M23 na rwo rukabihakana rugaragaza ko intambara ihanganyemo n’uyu mutwe iterwa n’uko ubutegetsi bwa Kinshasa bwirengagije inshingano zabwo zo gufata abaturage kimwe.

U Rwanda kandi rushinja Congo guha umwanya Umutwe wa FDLR wasize ukoze Jenoside yakorewe Abatutsi , ibituma unagerageza kugaba ibitero mu bice by’u Rwanda bikica abaturage barwo.

Kubera uwo mwuka mubi kandi hagiye hagaragara abasikikare ba RDC bagerageza kurenga imipaka y’iki gihugu bakinjira mu Rwanda barasa ku nzego z’umutekano bakaraswa batarangiriza byinshi.

Ibyo bikorwa kandi bijyana n’imvugo zitandukanye zirimo n’iza Perezida Tshisekedi, zikangurira abaturage kwitegura gutera u Rwanda rimwe na rimwe abo baturage bakigaragambya batera amabuye ku nzego z’umutekano zarwo.

Ubwo bari kwizihiza imyaka 62 iki gihugu kimaze kibonye ubwigenge, Perezida Tshisekedi yasezeranyije abaturage b’igihugu cye, azakora uko ashoboye ngo akemure ibibazo bibangamiye igihugu cye byatewe “n’u Rwanda rwihishe inyuma y’Umutwe w’Iterabwoba wa M23” rukarenga ku masezerano n’amahame mpuzamahanga yose.

Muri Mata uyu mwaka kandi bamwe mu basenateri ba RDC basabye Guverinoma gutangiza intambara ku Rwanda.

Bunze mu rya Adolphe Muzito wigeze kuba Minisitiri w’Intebe wa RDC aho mu mwaka ushize yavuze ko kugira ngo igihugu cye kigire amahoro ari uko hakubakwa urukuta rugitandukanya n’u Rwanda.

Umugambi wa Perezida Félix Tshisekedi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda wafashe indi ntera, aho akomeje gukora iyo bwabaga mu kwiyegereza buri wese uvuga ko arwanya ubutegetsi bwarwo kugeza ubwo yiyemeza gutegura inama rukokoma y’abo bantu 60 ngo bacure imigambi mibisha ku Rwanda.

2520 123

Leave a comment

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Shakira Aha

Advertisement

izindi nkuru

AUDIO

like you by kevin kade,syn and devis d
Contact

KIGALI/NYARUGENGE

+250783046313

+250788251903

info@imirasire.com

Follow Us
Newsletter
amakuru ni uberenganzira bwanyu kuyamenya natwe turasiye hirya no hino kubwanyu

© 2017 - 2026 Imirasire.rw. All Rights Reserved. Design by IMIRASIRE