Green Amayaga: Gutekesha GAZ muri bimwe mu bigo by’amashuri bikomeje gutanga umusanzu mu kubungabunga ibidukikije
Mu Rwanda 30 December 2025

Ibigo by’amashuri 20 byo mu Ntara y’Amajyepfo biherereye mu gace k’Amayaga byahawe ibikoresho bya GAZ byo kwifashisha batekera abanyeshuri binyuze mu mushinga Forest Landscape Restoration in Amayaga Region Project uzwi nka Green Amayaga, bikomeje kugaragaza uruhare rukomeye mu kubungabunga ibidukikije, binyuze mu kugabanya isenywa ry’amashyamba hashakwa inkwi zo gutekesha n’imyotsi ihumanya ikirere.

Abayobozi b’ibigo by’amashuri byahawe GAZ bemeza ko iri koranabuhanga ryabazaniye inyungu zifatika zirimo kuzigama amafaranga, kongera isuku mu bikoni, kugabanya imyotsi yangizaga ubuzima bw’abantu no kubungabunga amashyamba.

Munyneza Jean Claude, Umuyobozi w’Ishuri ryisumbuye rya Ruhango

Munyneza Jean Claude, Umuyobozi w’Ishuri ryisumbuye rya Ruhango, riherereye mu Karere ka Ruhango, avuga ko umushinga Green Amayaga wabahaye uburyo bushya bwo guteka hakoreshejwe GAZ, bikagabanya cyane ikoreshwa ry’inkwi.

Ati: “Twishimiye ko twabonye umushinga wa Green Amayaga utuzanira uburyo bushya bwo guteka dukoresheje GAZ. Mbere twakoreshaga inkwi ziri hagati y’amasiteri 300 na 350 ku gihembwe, ubu dusigaye dukoresha amasiteri 100 y’inkwi gusa, ahandi hasigaye tugakoresha GAZ.”

Yongeyeho ko nubwo ibiciro by’inkwi bihindagurika bitewe n’amasizeni, iri hinduka ryatumye ishuri ryabo rizigama amafaranga agaragara.

Ati: “Ugereranyije n’uko byari bimeze mbere dukoresha inkwi gusa, ubu twizigama ku gihembwe hagati y’ibihumbi 500 na 700 by’amafaranga y’u Rwanda.”

Umuyobozi wa EAV Mayaga, Padiri Venuste Nyabenda

Umuyobozi w’Ishuri Rikuru ry’Ubuhinzi n’Ubuvuzi bw’Amatungo rya Mayaga (EAV Mayaga) riherereye mu Karere ka Nyanza, Padiri Venuste Nyabenda, avuga ko gutekesha GAZ byagabanyije cyane ikiguzi cyatangwaga mu guteka, bikanagira uruhare mu kurengera ibidukikije.

Ati: “Mbere twatekaga dukoresheje inkwi gusa, tugatanga hagati ya miliyoni 8.5 na 9 z’amafaranga y’u Rwanda. Ubu, kubera gukoresha GAZ, dutanga hafi miliyoni 4.5. Ibi byadufashije kugabanya cyane ikiguzi cyo guteka.”

Yongeyeho ko ikoreshwa rya GAZ ryagabanyije imyotsi mu gikoni, rikanongera isuku n’umutekano w’abakozi.

Padiri Mbarushimana Andre, Umuyobozi wungirije wa E S B Kamonyi

Padiri Mbarushimana André, Umuyobozi wungirije w’Ikigo cy’Amashuri cya St Bernadette Kamonyi, giherereye mu Karere ka Kamonyi, na we agaragaza ko ikoreshwa rya GAZ ryazanye impinduka zifatika mu mikorere y’igikoni no mu kurengera ibidukikije.

Ati: “Icyo GAZ yatumariye ni kinini. Hari isuku y’igikoni, igikoni cy’inkwi n’icya GAZ biratandukanye cyane. Habayeho kugabanuka kw’inkwi twakoreshaga, imirimo irihuta, n’imyotsi yari myinshi yaragabanutse.”

Akomeza ashimangira ko imyotsi yaturukaga ku gutekesha inkwi yangizaga ubuzima bw’abakozi.

Ati: “Imyotsi yangiza ibihaha, kandi umuntu umaze igihe kinini akorera mu myotsi agira ibibazo byinshi by’ubuzima. Mbere twatemaga amashyamba dushaka inkwi, ariko ubu twagabanyije cyane ikigero cy’inkwi dukoresha.”

Padiri Mbarushimana André anagaruka ku nyungu z’amafaranga zaturutse ku ikoreshwa rya GAZ.

Ati: “Mbere twakoreshaga amafaranga agera kuri miliyoni enye ku nkwi. Ubu dukoresha GAZ ingana na toni n’ibiro 200 igura miliyoni imwe n’ibihumbi 200, tukanongeraho inkwi za miliyoni n’ibihumbi 200. Ibi bivuze ko ubu dukoresha miliyoni 2 n’ibihumbi 400 mu gihe mbere twakoreshaga miliyoni 4.”

Yashimiye REMA n’abafatanyabikorwa bayo ku iterambere bazaniye ibi bigo by’amashuri.

Ati: “Ndashimira REMA n’ibigo bafatanyije kutugezaho iri terambere rya Green Amayaga. Ntabwo twabitekerezaga, ariko nk’uko mubibona, GAZ ntabwo yangiza ikirere nk’imyotsi y’inkwi.”

Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo na bwo bwemeza ko ikoreshwa rya GAZ mu mashuri biri mu ngamba zifasha kubungabunga ibidukikije no kurwanya iyangirika ry’amashyamba mu gice cy’Amayaga.

Umuyobozi wa EAV Mayaga, Padiri Venuste Nyabenda

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alice Kayitesi, avuga ko gutekesha GAZ mu bigo by’amashuri byagize uruhare rukomeye mu kugabanya imyotsi ihumanya ikirere.

Ati: “Gutekesha GAZ mu mashuri byagize uruhare rukomeye mu kubungabunga ibidukikije, binyuze mu kugabanya ikoreshwa ry’inkwi n’imyotsi ihumanya ikirere.”

Yongeyeho ko aya mashuri yamaze kubona inyungu z’uyu mushinga akwiye kubera urugero andi mashuri yo mu Ntara y’Amajyepfo ataritabira gukoresha rya GAZ mu gutegura amafunguro y’abanyeshuri.

Mu mushinga Green Amayaga, amashuri 20 yo mu Ntara y’Amajyepfo yahawe ibikoresho bya GAZ, byo kwifashisha batekera abanyeshuri birimo Tank ya Gaz, amamivero n’amashyinga ndetse n’ibindi byose bijyana nabyo.

Aya mashuri arimo ayigamo abanyeshuri barenga 1,500, cyane cyane ayigisha abana baba mu kigo, asabwa guteka amafunguro menshi buri munsi.

Umushinga Forest Landscape Restoration in Amayaga Region Project uzwi nka Green Amayaga watangijwe mu 2020 n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Kubungabunga Ibidukikije (REMA), ku bufatanye n’Ikigega Mpuzamahanga gishinzwe Ibidukikije (GEF), Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere (UNDP) n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amashyamba (RFA). Ugamije gusana amashyamba yangiritse, kongera ubushobozi bwo kwihanganira imihindagurikire y’ibihe no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, ukaba warakoreye mu turere twa Kamonyi, Ruhango, Nyanza na Gisagara.

Uyu mushinga umaze imyaka igera kuri 5 ukaba warashojwe mu kuboza uyu mwaka wa 2025, wageze ku bikorwa by’indashyikirwa birimo gutera ibiti kuri hegitari 13,886 muri utu turere uko ari 4, hatewe ibiti ku nkengero z’imigezi ku burebure bungana na kirometero zirenga 93, binyuze muri Minisiteri y’ibidukikije hatanzwe Imbabura za kijyambere ku miryango itishoboye ibihumbi 21 byo mu turere twa Kamonyi na Ruhango mu rwego rwo kugabanya iyangizwa ry’amashyamba.

Muri uyu mushinga kandi hatewe ibiti by’imbuto 243,834 birimo macadamia, voka, imyembe, amaronji na mandrine.

Hatanzwe kandi amahugurwa ku bagenerwabikorwa 6, 583 mu rwego rwo kubigisha uburyo bugezweho bwo gukora ubuhinzi bwa kijyambere butabangamira ibidukikije. Hatanzwe amatungo maremare n’amagufi 3,113.

Muri uyu mushinga kandi hahanzwe imirimo igera ku 91,774, hanashingwa amatsinda yo kwizigama no kwiteza imbere 22, yatewe inkunga y’amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni 94.

5787 123

Leave a comment

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Shakira Aha

Advertisement

izindi nkuru

AUDIO

like you by kevin kade,syn and devis d
Contact

KIGALI/NYARUGENGE

+250783046313

+250788251903

info@imirasire.com

Follow Us
Newsletter
amakuru ni uberenganzira bwanyu kuyamenya natwe turasiye hirya no hino kubwanyu

© 2017 - 2026 Imirasire.rw. All Rights Reserved. Design by IMIRASIRE