Intambara yo muri Congo ntabwo yatangijwe n’u Rwanda – Perezida Kagame
Mu Rwanda 5 February 2026

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yagarutse ku bibazo by’umutekano muke wo mu karere k’ibiyaga bigari by’umwihariko mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), aho yagaragaje ko intambara ikomeje hagati y’ingabo za Leta n’umutwe wa M23 itaturutse ku Rwanda, ahubwo ibitera ari izindi mpamvu zirimo n’ibikorwa by’Interahamwe zasize zikoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yabigarutseho ubwo yatangiraga Inama ya 20 y’Umushyikirano, yahuje abayobozi bo mu nzego nkuru n’iz’ibanze mu gihugu, ashimangira ko u Rwanda rudashobora gufatwa nk’urwatangije intambara ahubwo rukomeza guhangana n’ingaruka z’uruhare rw’umutwe w’iterabwoba ugizwe n’abazize bakoze Jenoside bahungiye muri RDC.

Perezida Kagame yagarutse ku bibazo by’Akarere u Rwanda rumazemo iminsi, akomoza ku gihugu cy’u Burundi, yemeza ko hambere bafatanyaga muri byose bameze nk’impanga none bahisemo gufatanya na RDC mu kwimakaza ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ati: “Muzi ibibazo dufitanye n’abanyekongo ndetse n’Abaturage mu Burundi. Ubundi u Rwanda n’u Burundi bari impanga ariko Abarundi bo bahisemo, ngo ntabwo dushaka kuba impanga namwe ahubwo turashaka kuba impanga n’Abanyekongo.”

Yunzemo ati: “Ibyo nta kibazo mfitanye na byo, niba umuntu ahisemo uwo avukana na we cyangwa abana na we impanga, ariko uko kuba impanga kurimo politiki yo kwiyanga no kwanga abandi ibyo bakabihuriraho. Ibi ntabwo ari ibanga kuko barabyivugira abayobozi b’ibyo bihugu.”

Umukuru w’Igihugu yongeye kwamagana amahanga yegeka ibibazo bya RDC ku Rwanda ari yo abiteza.

Yagize ati: “Iyi ntambara yo muri Congo ntabwo yatangijwe n’u Rwanda, yaturutse ahandi, mubisuzume muramenya ukuri kwabyo, aho handi sinirirwa nongera kuhasubiramo.”

Yavuze ko ikibazo u Rwanda rufite muri RDC kijyanye n’Interahamwe zasize zikoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, zifatanya na Leta ya RDC gukwirakwiza politiki y’urwango n’ingengabitekerezo ya Jenoside aho abayifite bahora bahigira Abanyarwanda ko bazagaruka bakongera kuyikora mu Rwanda.

Yakomeje avuga ko usanga Umuryango mpuzamahanga wegeka ibyo bibazo ku Rwanda.

Ati: “Bikaba ko turi muri Congo, gushaka amabuye y’agaciro ko ari cyo gituma dufitanye ibibazo na Congo. Bikaba ko u Rwanda ari rutoya, dushaka kugira uko turwagura.Bakanyura iruhande rw’ikibazo kimwe bazi cy’interahamwe ziri muri Congo, zaratujwe zirigishwa, bagirwa ingabo za Congo.”

Yakomeje agira ati: “Loni ijya gushyira ingabo muri Congo, mwibwira ko bazishyizeyo kugira ngo bigende bite? Iyo uvuga Loni rero cyangwa umuryango mpuzamahanga ntabwo umuntu yumva icyo uvuga. Hari igihe biba bivuga buri wese cyangwa se ikaba ntayiriho.”

Perezida Kagame yavuze ko inshuro nyinshi yahuye n’abayobozi batandukanye b’ibihugu barimo aba Ambasaderi, Abaminisitiri n’abandi baganira ku kibazo cya Congo, we akababaza niba bazi umubare w’abagize Interahamwe na FDLR bari muri RDC.

Ati: “Bati abeshi muri bo barashaje, ariko nubwo baba bashaje bivuze ko bariyo. Kuba bamaze imyaka isaga 80, bakaba bafite abana bakomeje gushyira mu mitwe, ingengabiterezo yabo, ubu bari mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi, bararwana muri FDLR. Ni gute imyaka 80 yafatwa nkaho nta kintu imaze.”

Yavuze ko abo bayobozi mu bihugu by’Amahanga na we bamubaza umubare w’abarwanyi ba DFLR niba awuzi.

Ati: “Igisubizo cyoroshye kuri njyewe rimwe na rimwe ndababwira, nti mubaze ziriya ngabo za Loni mwohereje hariya,mwazohereje kugira ngo zikemura ikibazo, bagomba kubabwira uko bangana n’icyo bakorayo.”

Umukuru w’Igihugu yakomeje avuga ko yongera kubasubiza ati: “Mu gihe cy’imvugo z’urwango zihora zigaragazwa ni gute ushobora kubara ababikora. Niba Perezida w’Igihugu cya RDC, n’abo bafatanya koyobora mu nzego zitandukanye, bajya mu ruhame bakamamaza Jenoside, ko bazatera u Rwanda n’ibindi bijyanye n’ingengabiterezo ya Jenoside. Ni gute ibyo wabasha kubibara mu buryo bw’imibare.”

Perezida Kagame yakomeje avuga ko n’ubwo bamamaza imvugo z’u Rwanda baba ari bake, baba babwira amamiliyoni y’ab’ababa bazikurikiye kandi bamwe muri bo barashowe muri ibyo bikorwa bibi.

Ati: “Ibyo bikegekwa ku Rwanda, nkuko ruhanganye na byo muri iki gihe.”

Yakomeje avuga ko hari abajya bavuga ko u Rwanda rukomeye bihagije ariko akababaza aho rwishoboye aho ari ho.

Ati: “Twishoboye mu gukora iki?Kwicara, tukabakurikira, ese ni byo tubona mu bihugu byanyu. Ndatekereza ko ntari umuntu ukomeye bihagije.[…] hari ubwo mbakenera, ariko abo bantu mu muryango mpuzamahanga, baduha inkunga ariko bakongera baduteza n’ibindi bibazo.”

Perezida Kagame yashimangiye ko ibyo Abanyarwanda batazabyemera na gato.

Ati: “Ntukwiye kunteza ibibazo, warangiza ukaza kungaya, hanyuma ugatangira kuntera ubwoba. Perezida Tshisekedi aragenda agahohotera abantu abandi bakabatera ubwoba, ariko abo bantu bakaza bakambwira ngo ugomba kugira icyo ukora. Nkababaza nti ariko mwigeze mureba, ko uriya muntu adafite ubushaka bwo gukemura ibibazo bye.Ikibazo bafite kiri hagati yabo bagomba kucyikemurirayo.”

Yakomeje avuga ko umuryango mpuzamahanga ukomeje kurebera Guverinoma ya RDC, ikomeza kuroga abana.

Ati: “Namwe nimusubize amaso inyuma murebe nta muntu n’umwe wamagana abateje iki kibazo kandi banagikomeje. Ariko iyo bigeze ku Rwanda hari ibibazo byacu badushinja ariko n’ibibazo byabo, bakabitwegekaho.”

Yavuze ko uwo ari wese ushaka kururira u Rwanda ibibazo rutazamusaba kurugirira impuhwe, kandi hari abantu bakomeje gutegera amaboko abo bantu bakandamiza ariko ku Rwanda ho ntibishoboka na gato.

Yakomeje avuga ko kugira ngo ibibazo bya RDC kugira bikemuke hakwiye gukorwa ibikorwa bitandukanye byo kubikemura biherewe mu mizi.

243 123

Leave a comment

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Shakira Aha

Advertisement

izindi nkuru

AUDIO

like you by kevin kade,syn and devis d
Contact

KIGALI/NYARUGENGE

+250783046313

+250788251903

info@imirasire.com

Follow Us
Newsletter
amakuru ni uberenganzira bwanyu kuyamenya natwe turasiye hirya no hino kubwanyu

© 2017 - 2026 Imirasire.rw. All Rights Reserved. Design by IMIRASIRE