Kamonyi: Abantu 9 bakomerekeye mu mpanuka ya minibisi yagonze Howo na FUSO
Mu Rwanda 4 February 2026

Abantu 9 bakomerekeye mu mpanuka yabereye mu Karere ka Kamonyi, mu Murenge wa Runda,ahazwi nko ku Ruyenzi, aho imodoka itwara abagenzi mu buryo bwa rusange izwi nka Twegerane (Toyota Hiace) yagonze ikamyo ya Howo yavaga Kigali yerekeza mu Majyepfo ndetse n’iya Fuso iyigonga iyiturutse inyuma irangiraka.

Umuvugizi wa Polisi mu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi yahamije ayo makuru ko iyo mpanuka yabaye.

Ati: "Ni koko impanuka yabaye aho imodoka zarimucyerekezo kimwe iya Fuso yari yabuze feri inyuma yayo haturutse imodoka itwara abagenzi ya Hiace iyicaho igeze imbere ihita igonga Howo iyiturutse imbere bituma na ya Fuso iyigonga iyiturutse inyuma,abantu icyenda bari muri Hiace bakomeretse byoroheje"

Yavuze ko abakomeretse bahise batabarwa byihuse bajyanwa mu bitaro kwitabwaho, birimo Ikigo Nderabuzima cya Bishenyi,ndetse n’ibyo mu Mujyi wa Kigali kandi barimo kumera neza.

Uyu muyobozi akomeza agira inama abakoresha umuhanda kujya birinda icyo ari cyo cyose gishobora guteza impanuka kuko ngo iyo umushoferi w’iyo Hiace aza gushishoza neza itari kubaho, cyane ko aho yabereye hari umuhanda utameneza kandi utorohereze ibinyabiziga kubisikana.

Ati: "Icyateye impanuka rero harimo iyo modoka yabuze feri, hakanabamo nuko hariya hantu haramanuka, ntabwo rero kunyuranaho kwa Hiace byagombaga kubaho kuko yagombaga kwihangana agategereza kugira ngo adateza ibibazo abo basangiye umuhanda."

Uyu muhanda wa Kigali Muhanga uhanga bwumwihariko mu Karere ka Kamonyi ni ahantu hakunze kuberamo impanuka kuko no mu kwezi gushize kwa Mutarama 2026 ahazwi nko mu kibuza mu hari habereye indi mpanuka y’imodoka ikunze gutanga umusanzu mu kwikorera izindi(Breakdown) yahaburiye feri, gusa umushoferi wayo ahitamo kuyiyobora munsi y’umuhanda aho kugira ngo agonge abari bamuri imbere.

Indi yabereye mu Murenge wa Musambira aho imodoka itwara abagenzi mu buryo bwa rusange ya Hiace yagonze ipoto y’amashanyarazi umushoferi wari uyitwaye ahita ahasiga ubuzima, ibyo bisaba ko abakoresha uyu muhanda bashyiramo ubushishozi birinda impanuka.

36 123

Leave a comment

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Shakira Aha

Advertisement

izindi nkuru

AUDIO

like you by kevin kade,syn and devis d
Contact

KIGALI/NYARUGENGE

+250783046313

+250788251903

info@imirasire.com

Follow Us
Newsletter
amakuru ni uberenganzira bwanyu kuyamenya natwe turasiye hirya no hino kubwanyu

© 2017 - 2026 Imirasire.rw. All Rights Reserved. Design by IMIRASIRE