Kanseri y’ibere na prostate ziza imbere mu kwibasira Abanyarwanda
Mu Rwanda 4 February 2026

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) cyashyize ahagaragara urutonde rwa kanseri 10 zibasiye Abanyarwanda cyane mu mwaka wa 2023, kigaragaza ko abarwayi bashya bose hamwe bageze ku 5.635. Muri izo kanseri, iy’ibere ni yo yibasiye abagore benshi, mu gihe kanseri ya prostate ari yo ya mbere mu kwibasira abagabo.

Iyi mibare yatangajwe kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, mu isuzuma ryagaragaje aho u Rwanda rugeze mu rugamba rwo kurandura kanseri y’inkondo y’umura.

Ku bagore, kanseri y’ibere ni yo iri ku mwanya wa mbere aho mu 2023 abagore bashya 719 bayisanzwemo, mu gihe abagabo 32 ari bo bayirwaye.

Ku ruhande rw’abagabo, kanseri ya prostate ni yo iyoboye kuko yasanzwemo abarwayi bashya 525 muri uwo mwaka.

Kanseri y’inkondo y’umura iza ku mwanya wa gatatu mu zibasiye benshi, aho abagore bashya 664 bayisanzwemo. Iyi kanseri ni imwe mu zishyirwa imbere mu ngamba zo kuyirandura bitarenze mu 2027.

Hakurikira kanseri y’igifu yasanzwemo abagore 271 n’abagabo 222, mu gihe kanseri y’umwijima iri ku mwanya wa gatanu aho yasanzwemo abagabo 195 n’abagore 186.

Ku mwanya wa gatandatu haza kanseri y’amara yasanzwemo abagore 185 n’abagabo 145.

Kanseri zo mu maraso na zo ziri mu zibasiye benshi, zirimo leukemia iri ku mwanya wa karindwi yasanzwemo abagore 145 n’abagabo 158, ndetse na lymphoma iri ku mwanya wa munani yasanzwemo abagore 135 n’abagabo 114.

Kanseri yo mu myanya y’ubuhumekero iri ku mwanya wa cyenda aho abagore 104 n’abagabo 76 bayisanzwemo, mu gihe kanseri yo mu kanwa isoza uru rutonde ku mwanya wa 10, yasanzwemo abagabo 99 n’abagore 60.

RBC igaragaza ko kwiyongera kw’izi kanseri biterwa ahanini no kudasuzumisha kare, igasaba abaturage kurushaho kwitabira gahunda zo kwisuzumisha no kwikingiza, cyane cyane ku kanseri y’inkondo y’umura igihugu cyiyemeje kurandura mu myaka mike iri imbere.

Nubwo hari ingamba zimaze gufatwa zirimo gukingira iyi kanseri haherewe mu bigo by’amashuri no korohereza ubuvuzi binyuze mu bwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Santé), haracyari imbogamizi zirimo abana bava mu ishuri batabonye uru rukingo, ndetse n’abagore bamwe bagifite imyumvire iri hasi ku bijyanye no kwisuzumisha.

Leta y’u Rwanda yihaye intego yo gusuzuma abagore bose bafite guhera ku myaka 30 y’amavuko, mu rwego rwo gutahura kanseri hakiri kare no kongera amahirwe yo kuyikira.

Abashinzwe ubuzima bakomeje gushimangira ko kwisuzumisha hakiri kare ari imwe mu ntwaro zikomeye mu kugabanya impfu ziterwa na kanseri, bagasaba buri Munyarwanda kugira uruhare mu kurinda ubuzima bwe yitabira izi gahunda.

45 123

Leave a comment

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Shakira Aha

Advertisement

izindi nkuru

AUDIO

like you by kevin kade,syn and devis d
Contact

KIGALI/NYARUGENGE

+250783046313

+250788251903

info@imirasire.com

Follow Us
Newsletter
amakuru ni uberenganzira bwanyu kuyamenya natwe turasiye hirya no hino kubwanyu

© 2017 - 2026 Imirasire.rw. All Rights Reserved. Design by IMIRASIRE