MINAGRI yasabye abasoje amahugurwa ya FFS kuba umusemburo w’impinduka mu buhinzi n’ubworozi
Mu Rwanda 30 December 2025

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) yasabye abafashamyumvire 100 b’amashuri y’abahinzi mu mirima (Farmer Field Schools – FFS) basoje amahugurwa binyuze mu mushinga DeSIRA-CDI gushyira mu bikorwa ubumenyi bahawe, bakaba umusemburo w’impinduka mu buhinzi n’ubworozi mu turere bakomokamo.

Ibi byagarutsweho n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Hon. Solange Uwituze, ubwo yayoboraga umuhango wo guha impamyabushobozi aba bafashamyumvire kuri uyu wa 30 Ukuboza 2025.

Aba bahuguwe barimo abahinzi n’aborozi 91 n’abagoronome 9, bakaba barahuguwe mu gihe cy’imyaka itatu ku mihingire n’imyororokere bya gihanga bigamije kongera umusaruro, kurwanya indwara n’ibyonnyi, kunoza imirire no guteza imbere ubuhinzi burambye.

Hon. Solange Uwituze ashyikiriza impamyabumenyi umufashamyumvire

Mu ijambo rye, Hon. Solange Uwituze, yibukije abahawe impamyabumenyi ko igihugu kibitezeho kuba umusemburo w’impinduka nziza mu iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi.

Yagize ati: “Ubu rero mwa bantu mwe mugiye kubona impamyabushobozi uyu munsi, turabafata nka wa musemburo ushyirwa mu mutsima wo gukora umugati cyangwa amandazi, noneho ukabibyimbisha ukabigira binini cyane, uyu munsi niba mwatwicaje ahangaha, mumenye ko tubafiteho ibyiringiro binini cyane byo gutuma muri utu turere 6 tutazongera kubona ibihingwa birwaye, tutazongera kubona ibihingwa byagwingiye, tutazongera kubona amatungo apfa cyangwa yorowe nabi, kandi muhari, ni ikintu rero gikomeye, ni igihango gikomeye mugiranye na Leta y’u Rwanda cyane, binyuze muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ndetse n’uturere mwaje muturukamo”

Yavuze ko aya mahugurwa ari igisubizo ku kibazo cy’umusaruro muke wagaragaraga mu buhinzi n’ubworozi, nubwo Leta yashyiraga imbaraga mu nyongeramusaruro zirimo imbuto z’indobanure n’ifumbire.

Ati: “Umuntu mwe nibura yagiye ahugura abantu 16 kandi biracyakomeza, ibi rero nk’uko dundunda kubivuga ni urugero rw’ibishoboka mu gutuma u Rwanda rwacu rugira ubuhinzi bwiza, muri MINAGRI turavga ngo ‘reka habeho ibiryo mu Rwanda’ ariko ngira ngo tuzongeraho kuvuga ngo ‘reka habeho ibiryo igihe cyose n’ahantu hose’, rero iki ni igikorwa gikomeye, ni na byiza ko tukivuga umwaka turimo tuwusoza.”

Yongeyeho ko MINAGRI ifite icyerekezo cyo kongera umusaruro ku butaka budahinduka, ashimangira ko ubuhinzi n’ubworozi bifite uruhare rukomeye mu kugera ku ntego z’igihugu zirimo kwihaza mu biribwa, kunoza imirire no guteza imbere ubukungu.

Mukamana Josepha, umukozi wa FAO

Mukamana Josepha, umukozi w’Ikigo cy’Umuryango w’Abibumbye cyita ku Biribwa n’Ubuhinzi (FAO), yasobanuye ko aya mahugurwa yashingiye kuri gahunda ya IAMU (Integrated Agricultural Management Unit) yahanzwe na FAO mu 1989, igamije kwigisha abahinzi hifashishijwe uburyo bwo kwigira mu murima wabo, gukora igerageza no gufata ibyemezo bishingiye ku bumenyi.

Yagize ati: “Muri IAMU abahinzi biga bitegereza igihingwa, bakanakora banasesengura imibereho y’igihingwa mu murima, bakabikora igihembwe cy’ihinga cyose, bagisoza bakihitiramo imihingire ibaha umusaruro uhagije kandi ubahendukiye, bakifatira icyemezo, icyo gihe babikora babyishimiye kandi babona n’inyungu bavanamo.”

Mukamana Josepha nawe yasabye abafashamyumvire bahawe impamyabumyenyu kuba intangarugero n’musemburo w’impinduka nziza m iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi.

Ati: “Impamyabushobozi bagiye kuzibona ariko ubu nibwo akazi gatangiye, ntabwo ari ukugira ngo tugende tujye kumanika muri salo zacu izo mpamyabushobozi, ngo tuzifotore zice kuri whatsapp, oya akazi karatangiye, nibwo tugiye kwerekana koko ibyo tumaze imyaka ingahe twiga, kugira ngo tube bandebereho aho dutuye, kandi dufashe na bangenzi bacu kuzamuka muri iryo terambere.”

muyobozi wa RAB, Dr. Florence Uwamahoro

Dr. Florence Uwamahoro, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Guteza Imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), yavuze ko aba bafashamyumvire bazagira uruhare rukomeye mu gushyira mu bikorwa gahunda za Leta zirimo NST2 no guteza imbere ibyanya bigega by’ibiribwa.

Yagize ati: “Uyu muhango wo gutanga impamyabushobozi rero ntabwo ari iherezo nk’uko twakomeje kubivugaho, ahubwo ni intangiriro nshya igaragaza umurava ndetse n’ibyagezweho mu mahugurwa, ariko ikaba n’umwanya mwiza wo kwiyemeza ko tugiye gushyira mu bikorwa ibyo twize, ibyo twahuguwemo, kugira ngo dukomeze tuzane impinduka aho dukorera, aho dukomoka, ndetse no ku baturanyi bacu batwegereye, kugira ngo twese dukomeze gukora ubuhinzi n’ubworozi bwa kinyamwuga.”

MINAGRI igaragaza ko aba bafashamyumvire bazakomeza gufasha abahinzi n’aborozi mu turere bakomokamo, bagira uruhare mu kurandura inzara, kunoza imirire no guteza imbere ubuhinzi burambye, bityo bakaba umusingi w’impinduka zifatika mu mibereho y’Abanyarwanda.

Aba bafashamyumvire bakomoka bahugwe mu gihe cy’imyaka itatu bakomoka ndetse bakanakorera turere twa Burera, Rutsiro, Gatsibo, Nyagatare, Bugesera na Ruhango, bakaba barahawe inyigisho ku bihingwa n’amatungo byihariye hashingiwe ku mahitamo ya buri karere, ibyo bikaba birimo ibirayi, imyumbati, ibigori, umuceri, imbuto, inka n’ingurube, hagamijwe guhuza umusaruro n’ibikenerwa ku isoko n’imirire y’abaturage.

1359 123

Leave a comment

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Shakira Aha

Advertisement

izindi nkuru

AUDIO

like you by kevin kade,syn and devis d
Contact

KIGALI/NYARUGENGE

+250783046313

+250788251903

info@imirasire.com

Follow Us
Newsletter
amakuru ni uberenganzira bwanyu kuyamenya natwe turasiye hirya no hino kubwanyu

© 2017 - 2026 Imirasire.rw. All Rights Reserved. Design by IMIRASIRE