Musanze: Abafite ubumuga baracyahura n’imbogamizi mu kubona inguzanyo zo kwiteza imbere
Mu Rwanda 8 February 2026

Abafite ubumuga mu Karere ka Musanze bavuga ko bagikomeje guhura n’imbogamizi zikomeye mu kubona inguzanyo mu bigo by’imari, ibintu bavuga ko bibadindiza mu rugendo rwo kwiteza imbere no guteza imbere imiryango yabo, nubwo baba bafite imishinga ifatika yateza imbere ubukungu bwabo.

Bamwe muri bo bagaragaza ko n’iyo bageze ku rwego rwo kwemererwa inguzanyo, bahura n’inyungu ziri hejuru cyane ku buryo bigora imishinga yabo gutera imbere, bigatuma basaba ko habaho kugabanyirizwa inyungu no gushyirirwaho ikigega cy’ingwate cyangwa kishingira abafite ubumuga, kikabafasha kubona igishoro badasabwe ibisabwa bikomeye batabasha kuzuza.

Mukarukundo Honorine, ufite ubumuga wo mu Murenge wa Muhoza, avuga ko yagerageje kwaka inguzanyo inshuro nyinshi ariko bikanga bitewe n’uko yasabwaga ingwate atabasha kubona.

Avuga ko yari afite umushinga wo kudoda inkweto wari warateguwe neza, ariko bikarangira awusubitse kubera ko banki yamusabye ingwate itajyanye n’ubushobozi bwe.

Ati: “Numvise mbabaye kuko numvaga mfite ubushobozi bwo gukora no kwiteza imbere, ariko ubumuga bwanjye bukaba inzitizi aho kuba imbaraga.”

Habimana Jean Claude, ufite ubumuga wo mu Murenge wa Cyuve, avuga ko ikibazo atari ukuba imishinga yabo itanoze, ahubwo ko ari imyumvire ibigo by’imari bigifite ku bantu bafite ubumuga.

Yemeza ko amabanki areba cyane inyungu zayo kurusha uko areba imibereho n’iterambere ry’abaturage.

Ati: “Ufite ubumuga ashobora guhanga umurimo, agatanga akazi, ariko ntibabiha agaciro. Bareba inyungu zabo aho kureba impinduka uwo muntu ashobora kuzana.”

Ku ruhande rw’imiryango iharanira uburenganzira bw’abantu bafite ubumuga, Karangwa François Xavier, umukozi w’Urugaga rw’Abantu bafite ubumuga no Guteza Imbere Ubuzima, avuga ko iki kibazo kizwi kandi kimaze igihe kiganirwaho, ari na yo mpamvu bari mu rugendo rwo gukora ubuvugizi ku nzego zitandukanye.

Avuga ko baganira n’inzego zirimo Banki Nkuru y’u Rwanda, kuko hari amabanki amwe n’amwe ashyira imbere inyungu zayo kurusha guteza imbere imibereho y’abaturage. Yongeraho ko abafite ubumuga bashobora gukora imishinga iciriritse itanga umusaruro, irimo n’iy’ubudozi bw’inkweto n’indi itandukanye.

Karangwa kandi agaragaza ko mu biganiro bagiranye n’amwe mu mabanki, by’umwihariko Equity Bank, basanze hari imishinga ikorwa n’abantu bafite ubumuga yagaragaje ko ishobora gutera imbere iyo bahawe amahirwe.

Ati: “Twabonye ko hari imishinga ifatika ikorwa n’abantu bafite ubumuga kandi itanga umusaruro. Ibi bigaragaza ko iyo bahawe amahirwe, bashobora kwigira no gutanga umusanzu ufatika ku bukungu bw’igihugu.”

mukozi w’Akarere ka Musanze ushinzwe imibereho y’abaturage, Ntirenganya Martin, yemera ko iki kibazo gihari kandi ko gikwiye kwitabwaho byihutirwa. Avuga ko Akarere kari mu mikoranire n’abafatanyabikorwa batandukanye hagamijwe gushaka ibisubizo birambye, birimo kuganira n’ibigo by’imari n’amabanki.

Ati: “Turabizi ko abafite ubumuga bagorwa no kubona inguzanyo. Iterambere ririmo bose, kandi iyo ufite ubumuga ahawe amahirwe yo kubona igishoro, aba atangiye kwigira, akanagabanya ubukene.”

Abafite ubumuga basaba ko ubuvugizi bukomeza, hagashyirwaho politiki n’ingamba zorohereza kubona inguzanyo, kugira ngo badakomeza gusigara inyuma, ahubwo babashe kwiteza imbere no kugira uruhare rufatika mu iterambere ry’igihugu.

Karangwa François Xavier
Ntirenganya Martin

Source: IMVAHO NSHYA

117 123

Leave a comment

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Shakira Aha

Advertisement

izindi nkuru

AUDIO

like you by kevin kade,syn and devis d
Contact

KIGALI/NYARUGENGE

+250783046313

+250788251903

info@imirasire.com

Follow Us
Newsletter
amakuru ni uberenganzira bwanyu kuyamenya natwe turasiye hirya no hino kubwanyu

© 2017 - 2026 Imirasire.rw. All Rights Reserved. Design by IMIRASIRE