U Rwanda rwatangiye igerageza rya “application” ikoresha Ubwenge Buhangano (AI) izajya yifashishwa mu gusuzuma abarwayi no gufasha abaganga gufata ibyemezo byihuse ku buvuzi bagomba guhabwa.
Ni gahunda igamije kwihutisha serivisi z’ubuvuzi no kongera ireme ryazo, cyane cyane mu gihe hakiri icyuho cy’abatanga serivisi z’ubuvuzi.
Iri gerageza riri mu mushinga wiswe Horizon 1000, Guverinoma y’u Rwanda ihuriyeho na Gates Foundation na OpenAI.
Uyu mushinga uri kugeragerezwa mu Rwanda mbere yo kuzagurirwa mu bindi bihugu bya Afurika, aho biteganyijwe ko uzagera ku mavuriro 1000 bitarenze mu 2028 nibura mu gihe igerageza ryaba rigenze neza.
Umuyobozi ushinzwe Ikoranabuhanga muri Minisiteri y’Ubuzima, Muhire Andrew, yavuze ko uyu mushinga umaze imyaka ibiri ugeragerezwa mu mavuriro agera kuri 50 mu Rwanda, ashimangira ko iri koranabuhanga rigamije kunganira abaganga aho kubasimbura.
Ati: “Gates Foundation na OpenAI y’Abanyamerika bawushoyemo miliyari 50$. Uyu mushinga ugamije kwihutisha imitangire ya serivisi z’ubuvuzi no kuzinoza kurushaho ariko iri koranabuhanga ntirije gusimbura icyemezo umuganga asanzwe afata nk’umuntu.”
Iyo “application” izajya ifasha umuganga cyangwa umuforomo mu gihe ari gusuzuma umurwayi, aho izajya itega amatwi uko asobanura uburwayi bwe ikabyandika, bityo igafasha mu gusesengura ayo makuru vuba.
Izanashobora kumenya ibimenyetso bishobora kuba impuruza bisaba ubuvuzi bwihuse, bigatuma umurwayi yoherezwa ku rwego rukwiye atabanje gutinda.
Iri koranabuhanga ryitezweho no gufasha mu kugabanya ikibazo cy’ubuke bw’abaganga, dore ko mu Rwanda umuganga umwe yita ku barwayi bagera ku 1000, mu gihe Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) rigaragaza ko abaganga bane ari bo bakwiye kwita kuri uwo mubare.
Ikindi cyitezwe kuri iyi “application” ni uko izashobora gukora hadakenewe internet, bikazafasha cyane cyane amavuriro yo mu cyaro aho imiyoboro ya internet idahagaze neza.
Nubwo bimeze bityo, haracyari imbogamizi y’ururimi kuko yubatswe mu Cyongereza mu gihe abagera kuri 75% by’Abanyarwanda bavuga Ikinyarwanda. Icyakora, abashinzwe uyu mushinga batangaje ko iri mu bibazo biri gushakirwa umuti kugira ngo abarwayi bazabashe kwisuzumisha bisanzuye.
Igeragezwa ry’iri koranabuhanga rije rikurikira iyemezwa rya Politiki y’Igihugu y’imyaka itanu yo kwihutisha ikoreshwa rya AI ryemejwe n’Inama y’Abaminisitiri muri Mata 2023.
Isesengura ryagaragaje ko hakenewe ishoramari rya miliyoni 76,5$ kugira ngo AI yimakazwe mu nzego zitandukanye, hagamijwe kongera umusanzu wayo mu iterambere ry’ubukungu bw’Igihugu.
Iri gerageza rishyira u Rwanda mu bihugu biri ku isonga mu kwifashisha ikoranabuhanga rigezweho mu rwego rw’ubuvuzi, aho biteganyijwe ko rizafasha abarwayi kwitabwaho byihuse no kongera imikorere inoze mu mavuriro.
© 2017 - 2026 Imirasire.rw. All Rights Reserved. Design by IMIRASIRE