Guverinoma y’u Rwanda yoherereje igihugu cya Mozambique imfashanyo igera kuri toni 20 ziganjemo ibiribwa, imiti n’ibindi bikoresho by’ingoboka, bigamije gutabara abaturage bagizweho ingaruka n’imyuzure iherutse kwibasira iki gihugu igahitana bamwe, abandi ikabavana mu byabo.
Iyi nkunga yatwawe n’indege ya RwandAir yahagurutse i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 3 Gashyantare 2026, mu gihe hanateganyijwe koherezwa indi mfashanyo mu minsi iri imbere kugira ngo abakomeje guhura n’ingaruka z’ibiza barusheho gutabarwa.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane yatangaje ko iyi mfashanyo igenewe gufasha abaturage bahungiye kure y’ingo zabo nyuma y’imyuzure yangije byinshi, irimo ibikorwaremezo n’ibikorwa by’ubuhinzi byari bibatunze.
Mozambique imaze iminsi yugarijwe n’imvura idasanzwe yateje imyuzure ikomeye, aho amazi yarengeye ubutaka bungana na kilometero kare ibihumbi 10. Ibi byatumye ibiraro byinshi bisenyuka, inyubako zirimo ibitaro n’amashuri zirengerwa n’amazi, ndetse serivisi z’ingenzi zirahagarara.
Abantu bagera hafi ku bihumbi 500, cyane cyane mu ntara zo mu Majyepfo, ni bo bamaze kugerwaho n’ingaruka z’ibi biza. Byongeye kandi, Uruzi rwa Limpopo rwaruzuye ku ncuro ya mbere kuva mu 2021, rurenga inkombe zarwo rusenya imyaka n’amatungo, rusiga abaturage benshi mu kaga.
Kugeza ubu, bamwe mu baturage bagituye mu bice byibasiwe n’ibi biza barimo guhura n’ibibazo by’imirire mibi n’indwara, mu gihe abakozi bo mu rwego rw’ubuzima bakomeje gutanga ubutabazi mu mavuriro y’agateganyo ashobora kwimurwa bitewe n’uko amazi agenda yiyongera.
Iki gikorwa cy’u Rwanda kigaragaza umubano umaze igihe hagati yarwo na Mozambique, watangiye mu 1990 ukaza gushimangirwa cyane mu 2018 hashyirwaho Komisiyo ihuriweho yo guteza imbere ubufatanye. Ibihugu byombi binakorana bya hafi mu by’umutekano, aho kuva muri Nyakanga 2021 byifatanyije kurwanya iterabwoba mu Ntara ya Cabo Delgado yari yarahungabanyijwe n’umutwe wa Ansar al Sunnah.
Muri Kanama 2025, u Rwanda na Mozambique byanavuguruye amasezerano y’ubufatanye mu ishoramari no kurwanya iterabwoba. Icyo gihe Perezida Paul Kagame yashimangiye ubucuti buri hagati y’ibihugu byombi, agaragaza ko ari “inshuti nyanshuti n’abavandimwe.”
Si ubwa mbere u Rwanda rutanze inkunga mpuzamahanga; mu 2025 rwoherereje abanya Gaza toni 40 z’ibiribwa n’imiti binyuze ku Bwami bwa Jordania, mu rwego rwo gufasha abaturage bari mu bihe bikomeye.
Imfashanyo yohererejwe Mozambique yongeye kugaragaza uruhare rw’u Rwanda mu bikorwa by’ubutabazi no gushyigikira ibihugu byugarijwe n’ibiza, hagamijwe kurengera ubuzima bw’abaturage no kubafasha kongera kubaho mu buryo busanzwe.
© 2017 - 2026 Imirasire.rw. All Rights Reserved. Design by IMIRASIRE