Urukiko rwategetse ko Dr. Manirakiza afungwa iminsi 30 y’agateganyo
Mu Rwanda 4 February 2026

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwategetse ko Dr. Manirakiza Benjamin ukurikiranyweho ibyaha birimo gusambanya abana, afungwa iminsi 30 y’agateganyo, kuko hari impamvu zikomeye zituma bagomba gukurikiranwa bafunze.

Ni icyemezo cyafashwe no ku bandi bakobwa batatu bakurikiranywe muri dosiye imwe n’iya Dr Manirakiza wigisha muri kaminuza. Ni icyemezo cyafashwe kuri uyu wa 4 Gashyantare 2026.

Ku itariki ya 19 Mutarama 2026 ni bwo Urwego rw’Ubugenzacyaha rwatangaje ko rwataye muri yombi Dr. Manirakiza ukurikiranyweho ibyaha birimo gusambanya abana batujuje imyaka y’ubukure.

Abakurikiranywe muri dosiye imwe na Dr. Manirakiza ni Umuhoza Hamida, Ineza Fidella na Mucyo Vanessa.

Bose bakurikiranyweho icyaha cyo gushakira inyungu mu mibonano mpuzabitsina y’undi bishingiye ku kuba bararyamanaga n’uwo mugabo bakanamushakira n’abandi.

Urukiko rwagaragaje mu ko ibazwa, Dr. Manirakiza yemereye Ubugenzacyaha ko yagiye aryamana n’abo bakobwa uko ari batatu mu bihe bitandukanye babyumvikanye ndetse akabaha amafaranga.

Gusa, yavuze ko ayo mafaranga yabahaga atari ikiguzi cy’icyo gikorwa, ahubwo yabaga ari ayo gukemura ibibazo bamugezagaho.

Dr. Manirakiza yavuze ko nubwo abo bakobwa basambanaga na we atigeze abatuma kumushakira abandi nk’uko bivugwa, gusa yemera ko umwana utujuje imyaka y’ubukure wahawe izina rya MBB, yageze iwe ndetse amuha amafaranga atinya ko yamuhamagarira ubuyobozi ariko ahakana ko atigeze amusambanya.

Ku ruhande rw’abo bakobwa uko, Urukiko rwagaragaje ko na bo biyemereye ko bararyamaga na Dr. Manirakiza ndetse akabasaba kumushakira abandi bana.

Mucyo Vanessa na Ineza Fidella bemeza ko bazi umwana wahawe izina rya MBB wasambanyijwe n’uwo mugabo.

Ineza Fidella yemeza ko ari we wahaye nimero za telefone za MBB, Dr. Manirakiza. Hari n’umutangabuhamya wavuze ko mu bana azi basambanyijwe n’uwo mugabo harimo na MBB.

Hari kandi abana b’abakobwa batatu b’abatangabuhamya bari hagati y’imyaka 18 na 21 bemera ko basambanyijwe na Dr. Manirakiza.

Ikindi ni uko hari inyandikomvugo yo mu bugenzacyaha igaragaza umwe mu babyeyi yiyemerera ko umwana we yasambanyijwe na Dr. Manirakiza.

Urukiko rwavuze ko hari abandi bana bemeza ko bose basambanyijwe na Dr. Manirakiza bamurangiwe na Umuhoza Hamida.

Mu iperereza, Umuhoza Hamida yiyemereye ko yasambanaga na Dr. Manirakiza akamuha amafaranga ndetse hakaba hari abatangabuhamya bagaragaje ko na bo basambanyijwe n’uwo mugabo bamurangijwe na Hamida ndetse ko yari abifitemo inyungu kuko yahabwaga amafaranga ya komisiyo.

Mucyo Vanessa na we yemera ko yasambanaga na Dr. Manirakiza ndetse mu bihe bitandukanye yamuhaye amafaranga yo kumushakira abana bato ndetse hari n’abatangabuhamya babyemeza.

Nyuma yo guhuza ibyo byose, Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwasanze ibyo Ubushinjacyaha bwagaragaje byavuye mu iperereza bihagije ngo abaregwa bakurikiranweho ibyaha bakekwaho ndetse rusanga hari impamvu zikomeye zituma bose bakurikiranwa bafunzwe.

Rwategetse ko bakurikiranwa bafungiye mu Igororero rya Nyarugenge riri i Mageragere mu Mujyi wa Kigali mu gihe cy’iminsi 30 y’agateganyo.

63 123

Leave a comment

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Shakira Aha

Advertisement

izindi nkuru

AUDIO

like you by kevin kade,syn and devis d
Contact

KIGALI/NYARUGENGE

+250783046313

+250788251903

info@imirasire.com

Follow Us
Newsletter
amakuru ni uberenganzira bwanyu kuyamenya natwe turasiye hirya no hino kubwanyu

© 2017 - 2026 Imirasire.rw. All Rights Reserved. Design by IMIRASIRE