Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwatesheje agaciro ubujurire bwatanzwe na Shema Arnaud De Bosher uzwi nka DJ TOXXYK, rutegeka ko akomeza gukurikiranwa afunzwe by’agateganyo mu gihe ategereje kuburana urubanza mu mizi.
Icyemezo cyasomwe kuri uyu wa Mbere tariki 9 Gashyantare 2026 ahagana saa cyenda n’iminota itanu, ubwo Umucamanza yinjiraga mu cyumba cy’urukiko No1 agatangira gusoma imyanzuro ku bujurire bwe bwari bugamije gusaba gufungurwa agakurikiranwa ari hanze.
Urukiko rwashingiye ku kuba DJ TOXXYK yarigeze kwemera ko yakoze impanuka yaguyemo umupolisi wari uri mu kazi, rusanga impamvu zatanzwe zihagije kugira ngo akomeze gufungwa by’agateganyo.
Umucamanza yagaragaje ko iburanisha ryari rigamije gusuzuma niba yarekurwa by’agateganyo, atari ukwinjira mu mizi y’urubanza, bityo ibijyanye n’ikirego cyo gukoresha ibiyobyabwenge bikazasesengurirwa mu rubanza nyir’izina.
DJ TOXXYK akurikiranyweho ibyaha birimo kwica umuntu atabigambiriye, gukoresha ibiyobyabwenge no kwanga gupimwa ibisindisha. Mu iburanisha yari yavuze ko impanuka yabayeho atari yayigambiriye, anashidikanya ku byavuzwe ko ibiyobyabwenge byafatiwe iwe kuko nta laboratwari yabyemeje.
Nubwo yari yatanze ingwate asaba gukurikiranwa adafunze, Urukiko rwasanze zidahagije ngo zibe zatuma arekurwa, rutegeka ko akomeza gufungwa iminsi 30 by’agateganyo.
Urukiko kandi rwagaragaje ko kuba umuryango wa nyakwigendera Mushabe Fred waramuhaye imbabazi bishobora kuzamugirira akamaro mu rubanza mu mizi, ariko ko bidahagije ngo bihindure icyemezo cy’ifungwa ry’agateganyo.
DJ TOXXYK akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’impanuka yabaye tariki 20 Ukuboza 2025 ahitwa Payage mu Mujyi wa Kigali, aho yagonze umupolisi wari mu kazi agahita apfa.
Nyuma yo gutabwa muri yombi, yatangiye kuburana ku wa 14 Mutarama 2026 mu Rukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge, maze tariki 21 Mutarama 2026 rutegeka ko afungwa by’agateganyo hashingiwe ku mpamvu zigaragara.
© 2017 - 2026 Imirasire.rw. All Rights Reserved. Design by IMIRASIRE