Home > Amakuru Yose > Imikino > Mu Rwanda > CAF yatangaje ko imikino ya CHAN 2020 u Rwanda rurimo izaba muri Mata

CAF yatangaje ko imikino ya CHAN 2020 u Rwanda rurimo izaba muri Mata

By On:22 November 2019
1134
photo

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF, yemeje ko Igikombe cya Afurika gihuza abakinnyi bakina muri za Shampiyona zabo ‘CHAN 2020’ kizabera muri Cameroun hagati ya tariki ya 4 na 25 Mata.

Inama ya Komite Nyobozi ya CAF yateranye kuri uyu wa Kane tariki ya 21 Ugushyingo, yemeje ko iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya gatandatu rigomba guhindurwa amatariki kugira ngo rinyuranye n’amarushanwa y’amakipe arimo CAF Champions League na CAF Confederation Cup.

CHAN yari isanzwe iba muri Mutarama kugeza mu ntangiriro za Gashyantare, kuva itangiye gukinwa mu 2009.

Aya marushanwa y’amakipe ageze mu matsinda, byemejwe ko azakinwa muri Mutarama kugeza muri Gashyantare, haba imikino itatu yo kwishyura mu gihe ¼ kizakinwa muri Werurwe naho ½ n’umukino wa nyuma bigakinwa Gicurasi.

CHAN 2020 izabera mu Mijyi itatu yo muri Cameroun nk’uko biherutse kwemezwa na Minisitiri wa Siporo n’Uburezi muri Cameroun, Narcisse Mouelle Kombi.

Ibibuga bine byo mu Mijyi itatu bizifashishwa ni Ahmadou Ahidjo Complex yo muri Yaoundé, Douala Bepanda Omnisport Stadium na Japoma Sports Complex byo muri Douala na Limbe Omnisport Stadium yo muri Limbé-Buea.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu bizitabira iri rushanwa, aho ruzarikina ku nshuro ya kane nyuma yo kwitabira irya 2011, 2016 (rwakiriye) na 2018.

Ibihugu 16 bizakina CHAN 2020 ni: Burkina Faso, Cameroun (izakira irushanwa), Congo Brazzaville, Guinée, Mali, Maroc, Namibia, Niger, Uganda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Rwanda, Tanzania, Togo, Tunisie, Zambia na Zimbabwe.

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika ‘CAF’ ntabwo iratangaza amatariki azaberaho tombora y’amatsinda, ariko byitezwe ko ari muri Mutarama 2020.

Make A Comment
pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Izindi Nkuru Wasoma