Home > Amakuru Yose > Amakuru mashya > Mu Rwanda > Cardinal Kambanda yasabye abakirisitu gusengera Kiliziya Gatolika kuko (...)

Cardinal Kambanda yasabye abakirisitu gusengera Kiliziya Gatolika kuko yugarijwe bikomeye

By Mahame Gilbert On:25 December 2023
5562
photo

Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, Antoine Cardinal Kambanda, yasabye Abakirisitu gusengera Kiliziya kuko yugarijwe bikomeye n’abashaka guhinyuza Imana, by’umwihariko abamaze iminsi mu mpaka zigamije gusaba ko abaryamana n’abo bahuje ibitsina bahabwa umugisha na Kiliziya.

Ibi Cardinal Kambanda yabigarutseho ku mugoroba wo kuri uyu wa 24 Ukuboza 2023, ubwo yari imbere y’imbaga y’Abakirisitu bitabiriye igitambo cya Misa cyo kwitegura ivuka rya Yezu, aho yavuze ko muri ibi bihe hirya no hino ku Isi, usanga hari abantu basigaye bagambiriye guhinyuza Imana.

Yagize ati: “Ni ibintu tubona muri iki gihe gushaka guhinyuza Imana, tugomba kwitonda ntitugendere mu kigare, hari icyo gushaka guhinyuza Imana cyeze muri iki gihe.”

Ni ibintu yahuje n’ibiherutse gutangazwa na Roma by’uko ababana bahuje igitsina bagiye kujya bahabwa umugisha, avuga ko bidakwiye kubera ko urugo rugizwe n’umugabo n’umugore.

Yagize ati: “Ngira ngo mwabonye impaka ziriho muri iyi minsi, abantu babana bahuje igitsina, umugabo akavuga ati nzashaka undi mugabo, umugore akavuga ati nzashaka undi mugore ndetse bagashaka kuyobya Kiliziya ngo ibemerere guhabwa umugisha nk’urugo. Ariko urugo rugizwe n’umugabo n’umugore bakundana, bunze ubumwe kandi ubumwe bw’indatana ndetse bagamije kubyara.”

Cardinal Kambanda yavuze ko ibihe Kiliziya irimo byahanuwe kandi bikomeye bityo abizera n’abayoboke bayo muri rusange bakwiriye gusenga kugira ngo babashe kunesha.

Yagize ati: “Mu Kiliziya rero turugarijwe ni ugusenga, Bikira Mariya i Kibeho yaratuburiye ati mwicuze, mwicuze Isi imeze nabi, musenge nta buryarya kandi musabire Kiliziya kuko ubuhakanyi buzaza bwiyoberanyije usange bwaratwinjiriye. Nk’uko Paul Mutagatifu abivuga mu isomo rya kabiri tumaze kumva yandikiye Tito, ni ukureka kugomera Imana, tukareka gutwarwa n’irari ry’iby’Isi kugira ngo guhera ubu ngubu tubeho turangwa n’ubwitonzi, ubushishozi n’ubusabanira-Mana.”

Cardinal Kambanda yasabye ababyeyi gukurikirana abana babo bakabaha uburere buboneye hato batazisanga nabo barinjiriwe.

Yagize ati: “Babyeyi, nimurere neza abana banyu mushishikaye, mubatoza gukunda Imana no kuyubaha. Mumenye ibyo abana bacu bahugiyemo, ibyo bigishwa mu mashuri no mu mbuga nkoranyambaga, ejo natwe tutazatungurwa. Bavandimwe, Kirisitu yatuzaniye urumuri ngo dushobore kubona neza urukundo Imana idukunda, ineza n’umukiro Imana idushakira. Tugendere mu rumuri, iyo umuntu ari mu mwijima ntabwo amenya aho ari ndetse ntabwo amenya ibimukikije, agaciro kabyo n’uko bisumbana. Kuko iyo uri mu mwijima ukumva ibipapuro hasi bataye ushobora kuvuga uti ni umwanda, ni abana bakiniraga hano, ugakubura kandi ari inoti za 5000Frw, ejo ukazicuza. Mu mwijima umuntu wese ubonye uramwikanga nk’umujura, ukaba wamuhitana nyamara wabona urumuri ukabona ni umuvandimwe wawe wari ugiye kwihekura.”

Cardinal Kambanda yibukije Abakirisitu ko Yezu yaje kubamurikira, kubahishurira ko bose ari abavandimwe. Yashimangiye ko Noheli ari urumuri, bityo abizera bakwiye kwishima kuko babonye urumuri rubamurikira kugira ngo babone ndetse basobanukirwe agaciro k’ibibakikije.

Make A Comment
pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Izindi Nkuru Wasoma