Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Thomas Nahimana aca amarenga ko aramutse atorewe kuba Perezida yateza imbere Abarundi kurusha Abanyarwanda

Thomas Nahimana uherutse kuza mu Rwanda kwiyamamariza kuba Perezida wa Repubulika y’u Rwanda ariko agahera muri Kenya bitewe n’ibyangombwa by’inzira bitari byujuje ibisabwa, aherutse guhishura ko aramutse atorewe kuba Perezida w’u Rwanda yateza imbere Abarundi kurusha Abanyarwanda.

Nkuko bimwe mu bitangazamakuru bibigarukaho, Thomas yashimangiye ibi mu kiganiro aherutse kugirana na Radio ijwi rya Amerika, aho yemeye ko afite amamuko mu Burundi dore ko ngo na Nyirasenge ariho yaguye, bityo akaba yabafasha ku buryo burushijeho uko yakwita ku Banyarwanda.

JPEG - 51.8 kb
Thomas Nahimana

N’ubwo ari mu ishyaka ritavuga rumwe na Leta y’u Rwanda ndetse ritanemewe mu gihugu, Nahimana ashinga agati ku gihugu cy’u Burundi ko natsinda azafasha abarundi kurusha Abanyarwanda.

Icyo abasesenguzi bakomeje kwibaza ni ukuntu umukuru w’igihu kimwe yakwita ku bihugu bibiri mu gihe kimwe kandi nabwo akita cyane ku cy’abandi bikabayobera, akaba ari naho bahera bavuga ko uyu muyobozi w’ishyaka Ishema ry’u Rwanda ritaremerwa mu Rwanda agihuzagurika.

Kuvuga ibi kandi, Thomas ngo abihuza no gukomeza yegera Abanyarwanda b’impunzi bari muri Amerika ababwira ko noneho azinjira mu Rwanda akiyamamariza intebe yo mu Rugwiro, agatsinda.

Uretse kuba Padiri Nahimana uvugwaho kwiyegereza impunzi muri Amerika azizeza ibitangaza, mu minsi mike ishize nibwo aherutse gukebura abarwanya Leta y’u Rwanda, abasaba no kugira akanya ko gushima ibyo ubuyobozi buriho mu Rwanda bwakoze byiza.

Nahimana Thomas, uvuga ko n’ubwo arwanya Leta y’u Rwanda ariko hari ibyo yakoze ashima, anasaba abandi bavuga ko bayirwanya [Leta y’u Rwanda] kuva ku ijambo rimwe bahoza mu kanwa ryo guhora banenga, ahubwo ko hari ibigaragara byo gushimwa.

Ati : “Ibyo rero tugomba no kujya tubyemera tukanabishima, ahubwo dukwiriye kureba niba koko ibyo bikorwa bifitiye Abanyarwanda akamaro, ariko bene ibyo bikorwa byiza bikorwa na Leta nabyo bigomba gushimwa.

Gukoresha passport y’Ubufaransa yanakoresheje asaba visa y’ubukerarugendo ihuriweho hagati ya Uganda, Kenya n’u Rwanda yahawe na Ambassade ya Kenya mu Bufaransa,bivugwa ko ariyo ntandaro yo kuba Padiri Nahimana yarahagaritswe kuza mu Rwanda.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X