Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Abamotari n’abashoferi nibo benshi bagejejwe mu nkiko ku byaha bya ruswa

Umuyobozi w’Urukiko rw’Ikirenga Prof Sam Rugege yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru muri iki gitondo cyo kuwa 06/02/2017 mu rwego rwo gutangiza icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa mu nkiko ku nsanganyamatsiko igira iti “Uburenganzira ntibugurwa dufatanye guca ruswa.”

Prof Rugege yasobanuye ko mu mwaka ushize, ibyaha bimunga umutungo w’igihugu byarezwemo abantu 1 385 abagera kuri 1 009 (73%) bahamwa n’icyaha naho 376 (27%) baba abere.

Perezida w’urukiko rw’ikirenga avuga ko kuva muri Gashyantare kugeza uyu munsi haciwe imanza 324, hakaba hasigaye 51.

Muri zo 27 zizacibwa muri iki cyumweru naho 24 zicibwe nyuma kuko zagiye zigenerwa amataliki.

JPEG - 19.4 kb
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Prof Sam Rugege

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga avuga ko mu mwaka ushize ruswa nyinshi yagaragaye yari hagati ya 3 000 na 5 000 frw naho ruswa nini yageze mu nkiko yari iy’ibihumbi magana atanu (500 000Frw).

Abagaragaweho cyane gutanga ruswa mu nkiko ngo ni abamotari n’abashoferi bagejejwe mu nkiko ku byaha bya ruswa bakaba bari ku kigero cya 14/35.

Abanyamakuru bifuje kumenya igituma abatanze/abakiriye ruswa iri hejuru (bita ibifi bikini) batagaragara mu nkiko, Prof Sam Rugege yavuze ko urukiko rw’Ikirenga rutabazwa iki kibazo.

Ati ” Twe tuburanisha imanza, twashyikirijwe… Inkiko ntizijya gushaka ibyaha“.
Ahubwo icyo inkiko zikora ni ugusaba ibimenyetso bifatika kuri aba bantu bahawe izina ry’ibifi binini.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X