Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Dj Ira yarikocoye avuga kuri Dj Bissosso

Iradukunda Divine ukoresha izina ry’akazi Dj Ira n’umukobwa umaze kwigaragaza mu Rwanda mu kazi ko kuvanga imiziki kuko amaze kugaragara mu bitaramo bikomeye birimo na Guma Guma, ibi byose akaba abikesha musaza we Dj Bissosso umwe muba Dj’s bakomeye mu Rwanda.


Sakubu Hassan uzwi ku izina rya DJ Bissosso ni Umurundi ufite ubwenegihugu bw’u Rwanda. Aza ku isonga mu ba Dj bakunzwe mu gihugu ndetse ni we witabazwa mu bitaramo bikomeye byose.

Ubwo Ira yasozaga amashuli yisumbuye mu gihugu cy’u Burundi yahise aza mu Rwanda muri Kanama 2015 yakirwa na musaza we Dj Bissosso atangira kumwigisha aka kazi mu gihe kitarambiranye atangira gufatanya nawe hirya no hino mu bitaramo bikomeye kugeza ubwo atangiye kugaragara ari gukora wenyine aho Bissosso Atari abenshi batangira no kumwishimira ndetse bakamuha n’akazi mu tubyiniro dutandukanye n’ahandi habereye ibitaramo.

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 14/06/2017 Dj Ira abinyujije ku mbuga nkoranyambaga akoresha yashimiye byimazeyo Dj Bissosso akaba na musaza kubyo amaze kumugezaho ndetse avuga ko atabona icyo yamwishyura.

Mu magambo ye yanditse mu rurimi rw’Ikirundi yagize ati: “Impanuro umpa ninama ndazigenderako nziko zizongeza ahant kure! mr6 bok kur vyoseeeee ntac noronka noguha gikwiranye nivy unkorera gus ndangusabiy imigisha ku Mana”.

Ugenekereje mu Kinyarwanda yagize ati: “ Impanuro umpa n’inama nzigenderaho kandi nziko zizangeza kure! Urakoze cyane kuri byose ntacyo nabona gikwiranye n’ibyo unkorera gusa nkusabiye imigisha ku Mana.”

Dj Ira yatangiye kwifuza gukora nk’ibya musaza we akiri muto gusa abo mu muryango we baramwangira bamusaba ko yazabyinjiramo arangije kwiga.

Nyuma yo kubimenya no kwamamara muri aka kazi Dj Ira yahise acecekesha abandi bakobwa bari batangiye kwigaragaza muri aka kazi barimo na Anitha Pendo.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X